BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Haringingo yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon Sports

Haringingo yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon Sports

admin
Last updated: December 24, 2022 12:17 am
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, ashobora gusezera iyi kipe akerekeza muri Tanzania.

Haringingo yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon Sports

Ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports, yatsinzwe umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0, wahise uba umukino wa Gatatu wikurikiranya iyi kipe yari itakaje nyuma yo gutsindwa na Étincelles FC na APR FC.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’iyi kipe yabajijwe niba nta bwoba bwo kwirukanwa afite bitewe n’umusaruro nkene ikipe iri kugaragaza.

Haringingo yasubije ko igihe cyose umutoza ashobora kuva mu ikipe akagenda kuko aba atari iye kandi ibyo abatoza bahora babyiteguye.

Abajijwe ku makuru amujyana muri Namungo FC yo muri Tanzania, uyu mutoza yirinze kubihakana cyangwa ngo yerure ariko aca amarenga ko umunota ku wundi yatandukana na Rayon Sports.

Ati “Ubu ndi umutoza wa Rayon Sports kuko ndacyayifitiye amasezerano. Ibindi biri kuvugwa mureke tuzabivugeho mu minsi iri imbere.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko hari n’igihe uba uri mu ikipe kandi unitwara neza, ariko ukaba wahitamo kuyisezera bitewe n’imikorere mibi umutoza aba akoreramo.

Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko uyu mutoza n’ubwo umusaruro abakunzi ba Rayon bavuga ko ari mubi, ariko nawe hashobora kuba hari byinshi bimubangamira mu kazi ke.

Rayon Sports ifite amanota 28 mu mikino 15 y’igice cya mbere kibanza cya shampiyona. Iri ku mwanya wa Gatatu, aho irushanwa abiri na AS Kigali ya mbere na Kiyovu Sports ya Kabiri.

KNC n’abakinnyi be bari mu byishimo
Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego nk’abategereje Mesiya
Aba Gasogi United bo bamwenyuraga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Manishimwe balotely kabazungu says:
    December 24, 2022 at 2:23 pm

    Nibamwirukana baraba bikozeho, kuko umutoza wundi uzaza bizamusaba mach 8_10 ikipe icyiga phyilosophy nshya! Birumvikana ko itsindwa kenshi ikananganya! None x igikombe bazagihatanira retour irangiye? Nibamuzaniremo amaraso mashya basezerere abafite imvune nabadatanga umusaruro! Kuko umutoza we ari gukoresha ikipe y 2 kuko ariyo ihari.

    Reply
  • Anonymous says:
    December 25, 2022 at 12:07 pm

    NDIBAZIMAZIKI JEAN MWIRIWE NEZA NDUMUKUNZI WAREYOSIPORO IGITEKEREZO CYANGE UMUTOZA HARINGINGO ARASHOBOYE AHUBWO NTABACYINNYI BEZA DUSIGARANYE NIMUMUSHAKIRE ABACYINNYI BANE 4 BARUTAHIZAMU 2 BAZAJYA BAFATANYA NAWONANA NABABIRI 2 BACYINA HAGATI OKE NIMUBABONA IJYIKOMBE ABAREYO TUZAGITWARA

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?