BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyamasheke: Umusore wishe ababyeyi be na we YARASHWE

Nyamasheke: Umusore wishe ababyeyi be na we YARASHWE

admin
Last updated: August 10, 2022 3:14 am
admin
Share
SHARE

UPDATE: Ababibonye bemeza ko Eliezer yarashwe amasasu abiri agerageza gutoroka abashinzwe kumurinda, yarasiwe hafi y’aho yakoreye icyaha mu Murenge wa Kanjongo. Yari agiye kwerekana inkota yakoresheje yica ababyeyi be, ageze muri Santire ya Kamina mu Kagari ka Kigarama, akurwa mu modoka “ashaka kwiruka” nibwo yarashwe amasasu abiri.”

Yarashwe hari imbaga y’abantu benshi bari baje kumureba kubera amatsiko.

 

INKURU YABANJE

Kuri uyu wa Kabiri hakomeje kuvugwa amakuru yemeza ko umusore witwa Eliezer, uheruka gutabwa muri yombi nyuma kwica ababyeyi be bombi yarasiwe aho yari afungiye.

Umugabo ukekwaho kwica Se na Nyina yitwa Eliezer

Umwe mu bavuganye n’abaturage bazi neza iby’iraswa rya Eliezer yabwiye UMUSEKE ko mu babimubwiye harimo umuyobozi wo mu gace ubwicanyi bwabereye.

Eliezer, yafashwe ku Cyumweru nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabitangarije UMUSEKE, akaba akekwaho kwica Nyina witwaga Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko, ndetse na Se witwaga Ndindayino Samuel w’imyaka 74.

Mushiki we witwa Nyarahaguma Dative yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.

Ubwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu, mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’inkuru ivuga iraswa ry’uriya mugabo, wari ufite abana babiri, UMUSEKE wagerageje kuvugana n’abayobozi bo mu gace ubwicanyi bwabereyemo.

Umwe yadutangarije ko “na we yabyumvise ariko akaba ntacyo yabivugaho kuko uwo muntu yari mu maboko ya RIB na Police”.

Inshuro nyinshi twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ntiyitabye telefoni.

UMUSEKE wavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, atwohereza ku bayobora Polisi mu Ntara y’iburengerazuba.

Tubabajije niba uriya mugabo yarashwe, uwo twavuganye ntiyabihakanye, ahubwo na we yadusabye kuvugisha Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Intara “ngo abe ari we usubiza kuko biri mu nshingano ze.”

Inshuro nyinshi twahamagaye telefoni ye ntabwo yigeze ayifata.

Amakuru aravuga ko umugabo wa @Nyamasheke uherutse kwica se na nyina bapfa ko banze ko agurisha umunani we, yarashwe n'inzego z'umutekano agerageza gutoroka agahita apfa. @Rwandapolice #Rwanda

— TWAHIRWA Alphonse (@TwahirwaIpha) August 9, 2022

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
8 Comments
  • Jean Paul M says:
    August 10, 2022 at 4:39 pm

    Ndabizi hari abavuga ngo abantu nk’aba baba bakwiye kwicwa; ariko se ubwo ni ubutabera bwemewe cyangwa bwo gushyigikira? Igihano cy’urupfu cyavanweho mu mategeko, ndetse ntibyumvikana ukuntu dufite abashinzwe umutekano batazi kwiruka, ahubwo bazi kurasa kandi mu cyico! Umuntu aba ari umwere kugeza ahamijwe icyaha n’inkiko, kandi aba anakwiye gufungwa ngo yumve ububi bw’ibyo yakoze. Naho kwica umugome n’ubundi utacyumva agaciro k’ubuzima hari ubwo biba nko kumufasha! Kimwe n’uko hari uwaraswa arengana.

    Reply
  • MUVUNYI says:
    August 12, 2022 at 11:10 pm

    Nibyo, yagombaga gupfa, akava muri SOSIYETE NYARWANDA. Uwicishije Inkota nawe azayicishwa.
    Yari IGIHARAMAGARA. Kandi apfuye kabiri kuko Ntazigera abona ubugingo bw’ITEKA.

    Reply
    • Anonymous says:
      August 17, 2022 at 10:30 pm

      UBU SE WISHIMIYE UBUGINGO KO BURIMBUTSE

      Reply
  • MUVUNYI says:
    August 12, 2022 at 11:10 pm

    Nibyo, yagombaga gupfa, akava muri SOSIYETE NYARWANDA. Uwicishije Inkota nawe azayicishwa.
    Yari IGIHARAMAGARA. Kandi apfuye kabiri kuko Ntazigera abona ubugingo bw’ITEKA.

    Reply
    • Anonymous says:
      August 17, 2022 at 10:30 pm

      UBU SE WISHIMIYE UBUGINGO KO BURIMBUTSE

      Reply
  • Dsp says:
    August 14, 2022 at 12:44 am

    Bagomba kwicwa nyine, umuntu wica undi nta kindi aba akwiriye. RNP turabashimiye cyane, kuvana virus muri society

    Reply
  • Dsp says:
    August 14, 2022 at 12:44 am

    Bagomba kwicwa nyine, umuntu wica undi nta kindi aba akwiriye. RNP turabashimiye cyane, kuvana virus muri society

    Reply
    • Isaac says:
      August 19, 2022 at 3:17 pm

      Ntitugashyigikire ibibi twitwaje amategeko n’ubutabera kuko n’Imana Yera Irahana .Uyu kutarasirwa muruhame ni icyaha kuri Leta.N’ubundi uyu aba yararangiye kuko ntiwakwica abakwibarutse ngo Ube ukiri muzima.Icyo abashinzwe umutekano bakoze ni ugushyingura uwari umaze igihe Ari intumbi igenda.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

2 Min Read
Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?