BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Handball: Ikipe y’igihugu U18 na U20 zatangiye imyitozo

Handball: Ikipe y’igihugu U18 na U20 zatangiye imyitozo

admin
Last updated: October 16, 2022 9:30 am
admin
Share
SHARE

Kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira, nibwo ikipe y’igihugu ya Handball abatarengeje 18 n’abatarengeje 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye.

Ikipe y’Igihugu ya U18 na 20 zatangiye imyitozo

Uyu munsi bakoze imyitozo ya mbere ibafasha kwitegura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera mu gihugu cya Kenya.

Iri rushanwa rizatangira ku 24 kugera ku wa 30 Ukwakira 2022 mu Mujyi wa Nairobi.

Amakipe yombi buri imwe ifite umutoza wayo. Yombi yakoze imyitozo yihariye kuko n’ibibuga biratandukanye. Abatarengeje 20 bakoreye mu nyubako y’imikino [gymnase] ya Kaminuza barumuna babo ba 18 bo bakoreye mu kibuga cyo hanze cya Handball.

Iri rushanwa rizaba mu buryo bwa zone mu rwego rwo kugira ngo ibihugu byose bya Afurika bizaryitabire binyuze mu turere bibarizwamo. U Rwanda rwo ruri muri zone ya 5 hamwe na Kenya, Sudan, Tanzania, Somalia, Uganda, U Burundi, Djibouti, South Sudan na Éthiopie.

Abakinnyi batarengeje imyaka 20 bose uko bahamagawe batangiye imyitozo hamwe.

Nsangayezu Maurice, Rugwiro Ivan Patrick, Iradukunda Alain, Nshimiyumukiza Donath, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Yesurakiza Ernest, Hakizimana Thierry, na Ndayisabye Etienne, Shema Prince, Reba Célestin, Nshimiyimana Amrani, Nsabimana Dominique, Iragena Emmanuel, Iradukunda Fabrice na Byiringiro J. D’amour.

Aba ni abakinnyi batarengeje imyaka 18 bose uko bahamagawe batangiranye imyitozo.

Uwase Moise, Akayezu André, Uwayezu Arsen, Ufitinema Moussa, Nshimyumuremyi Fred, Iryivuze Fiacre, Mbesutunguwe Samuel, Niyonkuru Karim, Hakizimana Dieudonne, Ndayishimiye J. Pierre, Mupipi Prince Akimu, Izabayo Isaïe, Bazimaziki J. Damascène, Niyoyita Aime Vedaste, Muhozi Jean De Dieu na Bavandimwe Stephen.

Ingimbi ziteguye gukora byose zikazitwara neza
Imyitozo irarimbanyije
Abatoza b’ikipe y’Igihugu batangije imyitozo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?