Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo, abapolisi n’umutwe witwaje intwaro wo muri Wazalendo yapfiriyemo abantu icyenda.
Iyi mirwano yabereye mu gace ka Tukolote mu mujyi wa Kindu mu ntara Maniema, tariki ya 14 Kanama 2025, biturutse ku kuba umwana w’umuyobozi w’uyu mutwe witwaje witwa Amani Useni Josué alias Saddam, yarakubiswe n’abashinzwe umutekano bari ku burinzi.
Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare mu burasirazuba bwa RDC, Lt Jérémie Gbe, yatangaje ko mu bapfuye harimo abarwanyi batanu ba Saddam, abasirikare babiri ndetse n’abapolisi babiri, hakomereka abandi umunani.
Lt Gbe yagize ati “Uruhande rw’umwanzi rwapfushije batanu, abandi bane barakomereka, mu gihe ku ruhande rwacu hapfuye bane barimo abapolisi babiri n’abasirikare babiri, hakomereka bane.”
Imirwano y’ingabo za RDC na Wazalendo yatumye Guverineri wa Maniema, Mussa Kabwankubi, ashyira agace ka Tukolote muri Guma mu Rugo hagati ya saa mbiri n’igice z’ijoro na saa kumi n’imwe z’igitondo