BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

sam
Last updated: September 6, 2025 2:37 pm
sam
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu abantu benshi biganjemo abana n’abagore bo mu miryango y’abarwanyi ba Wazalendo baramukiye mu mihanda bamagara Gen Gasita woherejwe na leta kuyobora ibikorwa byagisirikare muri Uvira.

Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yo kwamagana ishyirwaho rya Brig Gen. Gasita Olivier wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfiriyemo abantu batatu.

Wazalendo isanzwe ishyigikiwe na Leta ya RDC yatangiye iyi myigaragambyo ku wa 2 Nzeri 2025.

Uyu ni umunsi WA Kane Wazalendo ihagaritse ibikorwa by’ubuzima bw’abatutmrage bya buri munsi ,kugeza ubu yafunze umuhanda munini wo muri Uvira, ihagarika ibikorwa byose abaturage bakesha imibereho n’iterambere.

Perezida wa Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo,Félix Tshisekedi mu Ukuboza 2024 yagize Brig Gen Gasita umuyobozi wungirije w’Akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi. Wazalendo bavuga ko badashobora kwemera ko akorera muri Uvira kuko ngo ni Umunyamulenge akaba n’Umunyarwanda.

AWazalendo yamenyesheje ubuyobozi bwo muri RDC ko izahagarika imyigaragambyo mu gihe Brig. Gen. Gasita azaba akuwe muri Uvira, agasimbuzwa undi muntu bazifatanya mu kurinda uyu mujyi.

Ku tariki y 4 Nzeri, imyigaragambyo yafashe intera, Wazalendo bakomeretsa abasivili benshi. Batatu muri abo barimo abamotari babiri bishwe n’ibikomere nk’uko ubuyobozi bwo mu rwego rw’ubuzima muri Uvira bubyemeza.

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, yamenyesheje Wazalendo ko Perezida Tshisekedi ari we wohereje Brig Gen. Gasita muri Uvira kandi ko uyu musirikare atigeze agambanira igihugu, bityo ko bakwiye kumureka agakora inshingano.

Yagize ati “Gen Gasita ni umuntu ukunda igihugu by’ukuri kandi yarabigaragaje aho yanyuze hose. Iyo aba akekwa, ntabwo aba yidegembya uyu munsi.”

Umudepite uhagarariye Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Justin Bitakwira, yatangaje ko iki kibazo gikomeye kurusha uko abari i Kinshasa babitekereza kuko ubuzima bw’abaturage bwahagaze. Yasabye Perezida Tshisekedi kugikemura.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

Kuri uyu wa Gatandatu abantu benshi biganjemo abana n'abagore bo mu miryango…

FARDC NA Wazalendo bakomeje kumvana imitsi muri Uvira

Kuva mu ijoro rya keye igisirikare cya Leta ya Repibulika iharanira demokarasi…

Ababyeyi basabwe kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ababyeyi kubahiriza igihe cyo…

Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu…

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

1 Min Read
Umutekano

DRC: Abazalendo bo muri Uvira barahiriye ko Generali Gasita ajyenda ari umurambo

2 Min Read
Umutekano

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

1 Min Read
Umutekano

Imbonerakure zitashye zariye karungu zivuga ko leta yazigambaniye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?