Hashize iminsi hatangajwe urupfu rutunguranye rwa Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo ushinzwe imari n’ubukungu Gishinge Kasinzira Juvénal.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abo bari basanzwe bakorana bya hafi ndetse n’abo mu muryango we.
Hari amakuru yavugaga ko Visi-Guverineri yaba yarapfuye arozwe mu gihe abandi babanje kuvuga ko yaba yarahitanywe n’indwara yo kuruha kw’imitsi yo mu mutwe (Stroke).
Amakuru Bingwa News yamenye ku rupfu rwa Visi-Guverineri Gasinzira ni uko yaba yararozwe n’umukobwa w’umunyamurenge wahawe amafaranga na leta ya Kinshasa, biciye kuri General Masunzu Pacifique.
Leta ya Kinshasa ikomeje guha amafaranga abagomba kurimbura abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abasirikare babo.
Biravugwa ko impande zose z’imijyi ikomeye uyu mutwe wafashe, leta ya Kinshasa yamaze kuhamena za maneko zigomba kwica aba bayobozi n’abasirikare buhoro buhoro.
Ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi bwahinduye umuvuno wo kurwana n’abo bahanganye mu ntambara iri mu burasirazuba bwa DRC nyuma yo kubona ko intambara ikomeje kubananira kuyirwana ndetse n’iby’inzira y’ibiganiro bitagikunze.
Visi –Guverineri Bushinge Gasinzira Juvénal yari ashinzwe Ubukungu, imari n’Iterambere, yashyizwe kuri iyi mirimo ku wa 28 Gashyantare 2025 nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/ M23 bigaruriye ibice by’intara ya Kivu y’amajyepfo birimo n’umujyi wa Bukavu.