BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Hamenyekanye ikihishe inyuma y’urupfu rwa Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo

Hamenyekanye ikihishe inyuma y’urupfu rwa Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo

sam
Last updated: May 14, 2025 9:42 am
sam
Share
SHARE

Hashize iminsi hatangajwe urupfu rutunguranye rwa Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo ushinzwe imari n’ubukungu Gishinge Kasinzira Juvénal.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abo bari basanzwe bakorana bya hafi ndetse n’abo mu muryango we.

Hari amakuru yavugaga ko Visi-Guverineri yaba yarapfuye arozwe mu gihe abandi babanje kuvuga ko yaba yarahitanywe n’indwara yo kuruha kw’imitsi yo mu mutwe (Stroke).

Amakuru Bingwa News yamenye ku rupfu rwa Visi-Guverineri Gasinzira ni uko yaba yararozwe n’umukobwa w’umunyamurenge wahawe amafaranga na leta ya Kinshasa, biciye kuri General Masunzu Pacifique.

Leta ya Kinshasa ikomeje guha amafaranga abagomba kurimbura abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abasirikare babo.

Biravugwa ko impande zose z’imijyi ikomeye uyu mutwe wafashe, leta ya Kinshasa yamaze kuhamena za maneko zigomba kwica aba bayobozi n’abasirikare buhoro buhoro.

Ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi bwahinduye umuvuno wo kurwana n’abo bahanganye mu ntambara iri mu burasirazuba bwa DRC nyuma yo kubona ko intambara ikomeje kubananira kuyirwana ndetse n’iby’inzira y’ibiganiro bitagikunze.

Visi –Guverineri Bushinge Gasinzira Juvénal yari ashinzwe Ubukungu, imari n’Iterambere,  yashyizwe kuri iyi mirimo ku wa 28 Gashyantare 2025 nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/ M23 bigaruriye ibice by’intara ya Kivu y’amajyepfo birimo n’umujyi wa Bukavu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?