Inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haïti yafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’intebe Garry Conille, kuri uyu mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, nyuma yo kunanirwa kugarura ituze mu gihugu,aho kuri ubu udutsiko tw’amabandi tugenzura 80 % by’umurwa mukuru Port-au-Prince.
Minisitiri w’intebe Garry Conille yari yashyizwe muri uwo mwanya muri Gicurasi 2024, kugira ngo agerageze kugarura amahoro n’ituze mu gihugu, ariko ngo ntiyabishoboye kuko igihugu cyarushijeho kugira ibibazo by’umutekano mucyeya biterwa n’ayo mabandi agenzura agice kinini cy’umurwa mukuru wa Haiti.
Iyo nama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haiti yeguje Minisitiri w’intebe Garry Conille, imusimbuza umunyemari witwa Alix Didier Fils-Aimé, kuko ngo hari n’ibindi yabangamiragamo nayo harimo kuba iyo nama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho yarashatse guhindura abayobozi bo muri za Minisiteri zirimo, iy’imari, iy’ingabo,iy’ubuzima, ariko minisitiri w’Intebe Garry Conille akabyanga nk’uko byatangajwe n’Iikinyamakuru cyo muri Haiti kitwa Miami Herald.
Nyuma y’iyi myanzuro Garry Conille yatangaje ko ibyanzuwe n’inama nkuru y’ubutegetsi binyuranyije n’amategeko.
Haïti imaze imyaka isaga icumi iri mu bibazo bya Politiki, ariko byarushijeho kuba bibi mu mezi macyeya ashize kuko utwo dutsiko tw’amabandi twarushijeho kongera ibikorwa bihutaza ubuzima bw’abantu aho mu murwa mukuru Port-au-Prince, kandi bikagaragara ko inzego z’umutekano za Haiti zananiwe kugarura kurwanya no gutsinda utwo dutsiko.