BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Guillaume Bunyoni yasubijwe ku rutonde rw’abo America yafatiye ibihano

Guillaume Bunyoni yasubijwe ku rutonde rw’abo America yafatiye ibihano

admin
Last updated: December 14, 2022 11:34 am
admin
Share
SHARE

Alain Guillaume Bunyoni uheruka gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yongeye kugaragara ku rutonde rw’abantu America yafatiye ibihano.

Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe mu Burundi

Bunyoni yaravuzwe cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, no mu gihe cy’imyigaragambyo yo mu 2015 nk’umwe mu bahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Leta zunze ubumwe za America zifatira abantu ibihano iyo zibashinja kwica uburenganzira bwa muntu

Uyu mwanzuro watangajwe na Deparitema ya Leta ya America mbere gato y’uko Isi yizihiza umunsi wahariwe kwita ku burenganzira bwa muntu wizihijwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

America ifita bene ibi bihano mu rwego rwo gushyira ingufu mu kurwanya ibyaha bya ruswa, no kwamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Bunyoni n’abandi bafatiwe ibihano na America imitungo yabo irafatirwa muri kiriya gihugu ndetse ntibemererwe Visa zo kujyayo.

Mu mwaka wa 2020, Bunyoni yari yakuwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe, ariko yongeye gushyirwa ku rutonde nyuma yo kuvanwa kuri uriya mwanya.

Uyu mugabo wahoze afite ingufu mu gihugu cye, muri Nzeri yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, nyuma y’igihe ahanganye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yakunze kugarukwaho muri raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu mu bikorwa bya ruswa haba mu Burundi no mu burasirazuba bwa Congo.

ISOOKO: SOS Media Burundi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • mahoro jack says:
    December 14, 2022 at 1:36 pm

    Ngo …ndetse ntibemererwe Visa zo kujyayo? Harya iyo umuntu atagiye muri Amerika aba iki? Ariko ibi bizarangira ryari kweli? Sinshyigikiye abahohotera abantu rwose, ariko kuba igihugu kimwe cyarigize umupolisi w’isi yose ni ubwirasi buteye isesemi. Ngirango nibyo na Putine yarambiwe.

    Reply

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Mu mahanga

Muyaya yise intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC akantu gato ku gihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Ethiopia: Ikirunga cyarutse nyuma y’imyaka ibihumbi 12 gisinziriye 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?