Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Puti w’u Burusiya, utaratumiwemo Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine.
Ni inama iri bubere i Alaska mu Burusiya ihuza aba bakuru b’ibihugu bombi igamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye Ukrain, bateguye imyigaragambyo y’amahoro, mbere y’uko iyi nama itangira, yamagana kuba itaratumiwemo Perezida Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine, ahagararire inyungu z’Igihugu cye muri ibi biganiro.
Uretse abigaragambya Kandi n’abagize ibihugu bigize Umuryango w’Umwe bw’u Burayi na bo, bamaganye kenshi uyu muhuro kuva byatangazwa, kuko nta ruhande rwa Ukraine rurimo, kandi ko inzira y’amahoro muri Ukraine idashobora gufatirwa umwanzuro hatabayeho uruhare rwayo.
Ibi Bihugu bivuga kandi ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro agomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga, arimo no kubaha ubwigenge bwa Ukraine n’ubusugire bwayo.
Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy na we aherutse gutangaza ko buri cyemezo cyerekeye Ukraine kigomba kugirwamo uruhare n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Yagize ati “Icyemezo icyo ari cyo cyose kitureba, n’icyemezo icyo ari cyo cyose tutagizemo uruhare kiba ari icyemezo cyo kurwanya Ukraine, kandi kitaganisha ku nzira y’amahoro kandi ibyemezo nk’ibyo ntacyo bishobora kugeraho.”
Trump we aherutse gutangaza ko ibi biganiro agiye kugirana na Putin, abiha amahirwe macye ko byatanga umusaruro, bityo ko hashobora kubaho indi nama yahuza Abakuru b’Ibihugu batatu barimo n’uwa Ukraine.
Iyi nama y’Abakuru b’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iteganyijwe i Alaska Kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’ijoro ku isaha njyengamasaha ya (GMT), bikaba saa tatu z’ijoro i Kigali. Ni inama yambere igiye guhuza Trump na Putin, imbonankubone kuva Trump yasubira ku butegetsi.