BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

sam
Last updated: August 15, 2025 10:50 am
sam
Share
SHARE

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Puti w’u Burusiya, utaratumiwemo Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine.

Ni inama iri bubere i Alaska mu Burusiya ihuza aba bakuru b’ibihugu bombi igamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye Ukrain, bateguye imyigaragambyo y’amahoro, mbere y’uko iyi nama itangira, yamagana kuba itaratumiwemo Perezida Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine, ahagararire inyungu z’Igihugu cye muri ibi biganiro.

Uretse abigaragambya Kandi n’abagize ibihugu bigize Umuryango w’Umwe bw’u Burayi na bo, bamaganye kenshi uyu muhuro kuva byatangazwa, kuko nta ruhande rwa Ukraine rurimo, kandi ko inzira y’amahoro muri Ukraine idashobora gufatirwa umwanzuro hatabayeho uruhare rwayo.

Ibi Bihugu bivuga kandi ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro agomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga, arimo no kubaha ubwigenge bwa Ukraine n’ubusugire bwayo.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy na we aherutse gutangaza ko buri cyemezo cyerekeye Ukraine kigomba kugirwamo uruhare n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Yagize ati “Icyemezo icyo ari cyo cyose kitureba, n’icyemezo icyo ari cyo cyose tutagizemo uruhare kiba ari icyemezo cyo kurwanya Ukraine, kandi kitaganisha ku nzira y’amahoro kandi ibyemezo nk’ibyo ntacyo bishobora kugeraho.”

Trump we aherutse gutangaza ko ibi biganiro agiye kugirana na Putin, abiha amahirwe macye ko byatanga umusaruro, bityo ko hashobora kubaho indi nama yahuza Abakuru b’Ibihugu batatu barimo n’uwa Ukraine.

Iyi nama y’Abakuru b’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iteganyijwe i Alaska Kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’ijoro ku isaha njyengamasaha ya (GMT), bikaba saa tatu z’ijoro i Kigali. Ni inama yambere igiye guhuza Trump na Putin, imbonankubone kuva Trump yasubira ku butegetsi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka_Raporo ya Loni

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?