BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Guhanga udushya turimo “Drone” byamugize umwarimu w’indashyikirwa mu gihugu

Guhanga udushya turimo “Drone” byamugize umwarimu w’indashyikirwa mu gihugu

admin
Last updated: November 4, 2022 11:19 am
admin
Share
SHARE

Rebero Valentin wabaye umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu ashimangirako guhanga udushya tw’imfashanyigisho, kwimakaza ikoranabuhanga n’inzozi zo gukora indege itagira umupilote (Drone) biri mu byamufashije guhiga abandi.

Valentin ahetse Minisitiri Valentine kuri moto yahembwe nk’umwarimu w’indashyikirwa

Ni umwarimu w’amashuri abanza k’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare (G.S Butare), mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, aho yigisha isomo ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Elementary Science and Technology) mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Rebero Valentin yavuze ko yakuze akunda guhanga udushya, ibintu byatumye ava mu kazi aho kujya mu nzoga nka bamwe akareba uko yabyaza umusaruro ibyo abandi babonamo imyanda, aha ngo niho yatekereje gukora imfashanyigisho zirimo indege ya Drone.

Ati “Naricaye ntekereza udushya harimo gukundisha abana ishuri kuko twari dufite imibare myinshi y’abana bata ishuri, nahereye ku itorero ry’abana, rimaze guhama nibwo nongeyeho kubakundisha umukino w’intoki (Volleyball). Nyuma y’ibyo byose nongeyeho guhanga udushya nkora imfashanyigisho zinyuranye, nafashe ibyo abantu bita imyanda nk’ibikarito n’amacupa mbibyaza umusaruro.”

“Nakoze indege ya Drone nyikoze mu bikarito n’amacupa avamo amazi, nkayigishirizaho abana ariko mfite intego yo gukora ibasha kujya mu kirere igatanga serivise zinyuranye, nakoze igerageza mbona ko bishoboka ndetse umushinga ugeze kuri 40%. Abana nyibigishirizaho isomo mu byiciro bitanu harimo ibijyanye n’amashanyarazi kuko ifite uburyo bw’amashanyarazi akoresha amabuye ya radiyo.”

Nyuma y’utu dushya, Rebero Valentin yanongeyeho gukora urwungano nyamaraso (Blood circulation system) n’urwungano mpumekero (Respiratory system), aho abana biga uko amaraso atembera n’uburyo ibihaha bikora yifashishije ibikoresho yakoze.

Yagize ati “Ikindi nakoze nk’agashya ni urwungano nyamaraso (Blood circulation system) n’urwungano mpumekero (Respiratory system), nigisha ntavuga gusa ahubwo nakoze ibikoresho ku buryo abana baba babona uko umwuka ujya mu bihaha nuko uvamo, ibyo byose bituma abana bakurikira isomo.”

Rebero Valentin nubwo yigisha mu mashuri abanza ntiyatanzwe kwimakaza ikoranabuhanga, ibi bigaragazwa n’ikoranabuhanga yakoze yise One Note na Google Class rituma atanga imikoro ku bana, ibisubizo byabo akabibona kuri telephone ndetse bakaboneraho n’amasomo bifashishije mudasobwa z’ishuri, ibi bimufasha mu kwigisha kuko niyo atabonetse asiga ibyo abana bakora.

Aha niho ahera asaba abandi barimu kwigirira icyizere, guhanga udushya, gukorera hamwe, ndetse bakimakaza ikoranabuhanga aho gutsimbarara ku bintu bya kera, ibi bizatuma ireme ry’uburezi rirushaho guhama mu burezi bw’u Rwanda.

Rebero Valentin yakoze imfashanyigisho y’urwungano mpumekero (Respiratory system)

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare 9G.S Butare), Tumaini Mbanjimbere Aime yavuze ko batewe ishema no kuba Rebero Valentin yarabaye indashyikirwa kuko bizaba isomo ku bandi barezi, agashimangira ko udushya yahanze twakundishije abana ishuri.

Ati “Ubusanzwe ni umurezi udasanzwe kuri twe kuko asanzwe afasha abandi barezi mu kwihugura bya buri munsi, imyigishirize ye abana barayikunda cyane, usanga bishimye kandi bakurikirana amasomo yigisha ku buryo abana be batsinze kukigero cya 97%  kandi aba yabigizemo uruhare runini afatanije na bagenzi be, intego dufite ubu ni ukugera ku 100%.”

Tumaini Mbanjimbere Aime akomeza avuga ko intego ari uko bakomeza kugira abarimu b’indashyikirwa muri byose, abana bagatsinda ibizamini bya leta 100%, ibi bishimangirwa nuko mu myaka itanu ishize iki kigo aricyo kihariraga imyanya y’imbere mu Karere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba bwaratewe ishema no kuba Rebero Valentin yarabaye indashyikirwa, ibi bigashimangirwa nuko mu rwego rwo kumishyigikira bameye kumurihira amafaranga yo gukomeza amasomo muri cyiciro cya Kaminuza.

Drone arimo gukora ageze kuri 40% ayubaka

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?