BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Gsb na Glory Majesty bikomye abashinga ijosi ku baraperi nyarwanda -VIDEO

Gsb na Glory Majesty bikomye abashinga ijosi ku baraperi nyarwanda -VIDEO

admin
Last updated: January 3, 2023 2:05 pm
admin
Share
SHARE

Babinyujije mu ndirimbo nshya ‘Revenge’, Gsb Kiloz yakoranye n’umuraperi Groly Majesty bikomye abashinga ijosi bagasuzugura umuziki w’abaraperi n’abahanzi nyarwanda.

Umuraperi Gsb Kiloz na mugenzi we Glory Majesty bahuriye mu ndirimbo nshya “Revenge”

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akakaye, aba bahanzi berekana inzitane n’ivangura bahura naryo mu gukina ibihangano byabo no gutumirwa mu bitaramo bitandukanye.

Buri wese muri iyi ndirimbo aba yumvikanisha ukuntu urugendo rw’umuziki rwamuhetamishije ibitugu mu gihe hari bagenzi babo bashyirirwa ku isahani buri kimwe bo imyaka ikihirika bicira isazi mu jisho.

Kimwe mu byo aba bahanzi bagarutseho kandi gikunze kugarukwaho, harimo gusuzuguza abaraperi bakora Hi Hop yitsa ku buzima bwa rubanda rugufi.

Mu bisa n’ubushotoranyi bweruye bibasira bagenzi babo baharawe n’abiganjemo urubyiruko na bamwe mu banyamakuru babashyize ku ibere bagasiga icyasha abakora icyo bita “Hip Hop yo ku muhanda.”

Ni indirimbo yakiranywe yombi mu bakunzi b’umuziki, unyujije amaso mu bitekerezo byayitanzweho kuri youtube benshi bagaragaje ko aba bahanzi bakwiye guhabwa rugali mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nexus nyiri Good Kind Music inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunywa na MU.

Reba amashusho y’indirimbo “Revenge” ya Gsb Kiloz ft Glory Majesty

Iraguha Lando Fils uzwi nka Gsb Kiloz mu muziki ntakozwa iby’udukundi dushyira ku ibere bamwe tugapyinagaza abandi
Glory Majesty uzwiho kutarya iminwa yifatiye kugakanu ababyinagaza Hip Hop y’umwimerere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?