BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Gospel: Irushanwa rizahemba miliyoni 15 Frw rigiye guhera i Kayonza

Gospel: Irushanwa rizahemba miliyoni 15 Frw rigiye guhera i Kayonza

admin
Last updated: October 7, 2022 11:39 am
admin
Share
SHARE

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 haratangira igikorwa cyo gushaka abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10 Frw, uwa kabiri abone miliyoni 3 Frw n’aho uwa gatatu akazahabwa miliyoni 2 Frw.

Abategura iri rushanwa babwiye itangazamakuru ko rigamije kwamamaza ubutumwa bw’Imana

Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rihenze ryo gushaka impano nshya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Usibye batatu ba mbere bazahembwa izo Miliyoni abandi banyempano Icyenda bazagera mu cyiciro cya nyuma bazahabwa ibihembo bitaratangazwa ingano yabyo.

Iri jonjora ryo gushaka abanyempano bashya mu gihugu hose, rizatangirira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza ku wa 8-9 Ukwakira 2022.

Aron Niyomwungeri Umuhuzabikorwa w’irushanwa rya Rise & Shine Talent Hunt rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 06 Ukwakira, yavuze ko bagamije gushaka impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Iri rushanwa rigamije guteza imbere impano kandi izo mpano zigakorera Imana, tuzanyura mu gihugu hose mu rwego rwo kurwana ishyaka mu kwagura umurimo w’Imana.”

Yavuze ko ari irushanwa ryizweho neza kandi ryitezweho gushyira itafari rikomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Niyomwungeri yavuze ko mu gutoranya impano zishoboye bizaba mu mucyo kuko bafite itsinda rigari ry’abakemurampaka, bazakorana guhera mu ijonjora kugera habonetse uzegukana igihembo nyamukuru cy’irushanwa.

Aron Niyomwungeri Umuhuzabikorwa w’irushanwa rya Rise & Shine Talent Hunt

Umunyarwanda Bishop Alain Justin utuye mu gihugu cya Australia, Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wa Gikristo mu ivugabutumwa wa Rise and Shine World Ministry yavuze ko iki gikorwa ari iyerekwa rishingiye ku Bwami bw’Imana no kuzamura ibendera ryayo.

Ati “Ni ikivuye mu mutima w’iyerekwa kugira ngo tuzamure umurimo w’Imana, turi gufasha abantu kugira ngo za mpano zabo zizamuke.”

Bishop Alain Justin avuga ko iri rushanwa ritazaba mu Rwanda gusa ko rizakorwa no mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Australia, abazatsinda muri buri gihugu bazahurira mu irushanwa rizaba mu mwaka wa 2024.

Ati “Turi gukora umurimo w’uwaduhamagaye, turi gukora ikiri ku mitima yacu, turi gukora igifite amateka akomeye kugira ngo nibura dufatikanye kuzamura ibendera ry’Imana.”

Yavuze kandi ko uzegukana iri rushanwa azahabwa Miliyoni 5 Frw imbumbe mu gihe andi mafaranga azayahabwa buri kwezi anagirwe Ambasaderi w’ibikorwa bya Rise and Shine Wolrd Ministry.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko iri rushanwa rizagenda neza kandi rigatanga umusaruro ku gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo kuva i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, tariki 15-16 Ukwakira2022 bazakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 22-23 Ukwakira 2022 rizerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu mu gihe ku wa 29-30 Ukwakira 2022 rizakomereza mu Karere ka Rusizi.

Abifuza kwinjira mu rugendo rwo gutsindira ibihembo bya “Rise and Shine Talent Hunt” bo mu Mujyi wa Kigali bazanyura imbere y’inzobere mu gukemura impaka ku wa 5-6 Ugushyingo 2022.

Amajonjora y’abazahagararira Intara azarangira ku wa 13-14 Ugushyingo 2022 ubwo hazaba hatoranywa abazaba bahagarariye Intara y’Amajyepfo, bizabera mu Karere ka Huye.

Byitezwe ko mu banyempano 420 bazatoranwa mu gihugu hose hazavamo 72 nabo bakurwemo 30 bazavamo 12 bazatoranywamo uzegukana irushanwa.

Mu guca akavuyo muri iri rushanwa abiyandikisha banyura kuri https://jamglobalevents.com/events no ku ifasi izaberaho irushanwa, umuntu umwe yishyura 5000 Frw, Abantu babiri kugera kuri batanu 15,000Frw mu gihe abifuza guhatana ari itsinda rirenze abantu batanu bishyura 25,000Frw.

Bisphop Justin Alain yaganiriye n’abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye bahabwa umucyo kuri iri rushanwa
Abanyamakuru basabwe ubufatanye mu kwagura umurimo w’Uwiteka
Akanama Nkemurampaka gategerejwe i Kayonza

NDEKEZI JOHNSONSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Rufonsina aritegura kwibaruka ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Post Malone yatandukanye n’umukunzi we

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?