Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakizwa amashusho y’umuhanzi Delcat Idengo amugaragaza aryamye hasi bisobanurako yitabye imana arashwe .
Amakuru y’urupfu rwa Idengo yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 13 Gashyantare 2025, umurambo we wagaragaye yambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC mu gace ka Virunga i Goma.
Amakuru avuga ko abarashe uyu muhanzi bari bambaye impuzankano ya gisirikare, gusa ntibizwi niba yaba yarashwe n’umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura Umujyi wa Goma cyangwa ibyitso by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, yatangaje ko urupfu rwa Idengo rwashyizwe ku ngabo za M23 ari ibihuha birimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahamagariye Abasirikare ba FARDC ndetse na Wazalendo bivanze n’abatuge kwishyikiriza mu amaboko y’inzego z’umutekano.
Yagize ati “Turabahamagarira kwishyikiriza no gutanga intwaro bafite bakaziha inzego z’umutekano zacu.”
Mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bivugwa ko hari abasirikare ba FARDC biyambuye imuzangano zabo bakivanga mu basivili ndetse n’urubyiruko rwa Wazalendo rwanze kuva ku izima nyuma y’aho ingabo za M23 zifatiye Umujyi wa Goma, bakaba bashobora guhungabanya umutekano w’abatuye i Goma.
Uyu muhanzi yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Munzenze iri mu mujyi wa Goma, akaba yarafunguwe ku wa 27 Mutarama ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa Goma abanyururu bagatoroka Gereza.
Uyu muhanzi yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo, nyuma yo gukora ibihangano byagiye binenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Muri byo harimo indirimbo yise ‘Gouvernement des Fous’ inegura cyane Tshisekedi na Leta ye.
Urupfu rw’uyu muhanzi ruje nyuma kandi y’uko kuri uyu Wa kane Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta kurasa mu baturage batuye muri Karehe ho muri Kivu y’amajyepfo ikoresheje indege ikica abasivili icumi ndetse abandi benshi bagakomereka.