BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Goma: Kiliziya gatolika yemeje ko ntarusengero rwayo rwasenywe cyangwa uwihaye Imana wabuze  ubuzima ubwo Goma yafatwaga na M23

Goma: Kiliziya gatolika yemeje ko ntarusengero rwayo rwasenywe cyangwa uwihaye Imana wabuze  ubuzima ubwo Goma yafatwaga na M23

sam
Last updated: February 7, 2025 10:55 am
sam
Share
SHARE

Umwepiskopi wa Goma , Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele, yatangaje ko nta kiliziya yasenywe mu gihe cy ‘imirwano cyangwa abihayimana baguye mu mirwano yabereye i Goma yasize uyu Mujyi utuwe n’abagera kuri Miliyoni ebyiri, wigaruriwe n’umutwe wa M23.

Myr Ngumbi kandi yatangaje ko Ingo ebyiri z’Abihayimana ari zo zangijwe n’Amasasu.

Hashize iminsi irenga 9 umutwe wa M23 wigaruriye umu jyiwa Goma nyuma yo kuwirukanamo ingabo za FARDC, zifatanyije na Wazalendo, FDLR, SADC ,Abacancuro b’Abazungu n’ Abarundi bamwe bagahungira mu Rwanda .

Amakuru avuga ko uyu mujyi wapfiriyemo abasirikare ba FARDC n’Abazalendo bagera ku 3000 , gusa leta ya Kinshasa yo ivuga ko iyi mirambo ari iy’abaturage bishwe n’amasasu y’barwanyi b’impande zari zihanganye.

Kugeza ubu abaturage bishimiye ifatwa ry’uyu mujyi ndetse M23 yamaze gushyiraho abayobozi barimo guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru , umujyi wa Gomo ndetse n’uduce tuyikikije .

Ku wa 6 Gashyantare AFC/M23 yakoze inama n’abaturage yo kwerekaniramo aba bayobozi , basabwa kudahagarara kugeza bafashe i Kinshasa .

Umujyi wa Goma kuri ubu urimo abasirikare ba SADC batarabona uburyo bwo kuva muri uyu mujyi nyuma y’uko batsinzwe bakemera kudakomeza imirwano.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
Mu mahanga

CENCO yanenze leta ya Kinshasa gufunga bank n’ibibuga by’indege mu bice AFC/M23 igenzura

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?