BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Goma: Ingo 7000 zigiye gucanirwa n’amashanyarazi avuye mu Rwanda

Goma: Ingo 7000 zigiye gucanirwa n’amashanyarazi avuye mu Rwanda

admin
Last updated: September 28, 2022 1:07 pm
admin
Share
SHARE

Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko bishimiye amasezerano yo gukura amashanyararazi mu Rwanda ajya gucanira Umujyi wa Goma.

Sosiyete y’i Goma yahawe uruhushya rwo gukura amashanyarazi mu Rwanda

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ingufu z’amashanyarazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyemereye sosiyete yitwa SOCODEE S.A gukura amashanyarazi mu Rwanda yitezweho gucanira ingo ibihumbi birindwi.

Biteganyijwe ko MW 10 arizo zizakurwa mu Rwanda zikajya gucanira umujyi wa Goma, ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’umuriro muri uriya Mujyi.

Umuyoboro ujyana ayo mashanyarazi i Goma uturuka mu Murenge wa Rugerero, kuri sitasiyo ikusanyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zirimo n’azaturuka muri Gaz Methane icukurwa mu Kivu, ukanyura mu mujyi wa Gisenyi, ugakomeza ku mupaka muto ukagera mu mujyi wa Goma.

Abaturage i Goma bavuga ko n’ubwo ibihugu byombi bitabanye neza kubera ikibazo cya M23 iki ari ikimenyetso cyo gusangira inyungu zituruka ku mishinga ya buri gihugu.

Uwitwa Lebon Balume wo muri Komine Kalisimbi mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE ko gutumiza mu Rwanda amashanyarazi ntaho bihuriye na politiki.

Yagize ati ” Icy’ingenzi ni uko abaturage bahabwa ayo mashanyarazi ku bwinshi kandi ku giciro cyiza.”

Uwitwa Rigobert Habimana yagize ati “Kera, nitwe twahaga u Rwanda amashanyarazi, ni ukuvuga ubu ibintu byarahindutse, dufite ubushobozi bwo kwihaza ku mashanyarazi ariko ntibikorwa, aya azadufasha.”

Mugenzi we Jules Tuungane utuye i Ndosho agace gakunze kuba mu kizima yagize ati ” Abaturage ba Congo twishimiye uyu mushinga kuko uzatugirira akamaro by’umwihariko umujyi wacu wa Goma, ndatekereza ko amashanyarazi ari amahirwe ku baturage bari bamaze igihe nta muriro.”

Umujyanama wa  SOCODEE S.A Prosper Musimbi Kubali, yabwiye itangazamakuru ko Umujyi wa Goma ufite ubukene bukomeye bw’ingufu z’amashanyarazi, kandi iyo sosiyete yamaze kubaka ibikorwa remezo by’ibanze bikenewe mu gukwirakwiza ayo mashanyarazi.

Yagize ati “ARE yaduhaye ibaruwa itwemerera yasinyweho na Nyakubahwa Minisitiri ushinzwe Umutungo w’Ibisukika n’Amashanyarazi Olivier Mwenze, nk’Umuyobozi ubifitiye ububasha bwo gusinya kuri iki cyangombwa.”

Murisimbi Kubali yavuze ko amashanyarazi azakurwa mu Rwanda zitazagarukira mu ngo z’abari i Goma gusa ahubwo zizakomereza no ku ngo za bamwe mu batuye mu nkengero.

Iyi sosiyete ya SOCODEE.SA isanzwe ikwirakwiza amazi n’amashanyarazi irateganya no gukura amazi mu Rwanda kugira ngo bahangane n’ibura ryayo mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Mabuye Makoro says:
    September 28, 2022 at 3:21 pm

    NIZERE KO ATARI KU BUNTU BAZAJYA BISHYURA UWO MURIRO ABO BASENZI B’ABAZAYIRWA. IMBWA ZIRIRWA ZISAKUZA NGO “IGIHUGU CYABO KIRAKIZE, NGO U RWANDA RUBASAHURA UMUTUNGO…” KANDI UBUKENE BUBAMEREYE NABI.

    Reply
  • Asamir says:
    September 29, 2022 at 11:30 pm

    Ur’Urugero rwiza rugaragaza integenkeya Mubutegetsi bwa Congo Urwanda kusonga

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

5 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Mu mahanga

Inteko ya Amerika yasabye Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

2 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?