Umutwe w’inyeshyamba FDLR wasize ukoze jenoside mu Rwanda , ugahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo wakoze ibikorwa byo gushakisha buri umwe wese wahoze muri bo.
Icyumweru kirashize inyeshyamba za FDLR zishyizeho itsinda ribarizwa mu mutwe wa PM(military police) rishinzwe umukwabu wo gufata uwahoze ari umurwanyi w’izi nyeshyamba kabone n’aho yaba amaze imyaka 10 avuyemo.
Igikorwa cyo guhiga abahoze muri FDLR bataye urugamba kiyobowe na Lt.Col Munyarugendo Parkel cyatumye benshi batangira kwihisha mu nkambi.
Umwe mu bahoze muri FDLR ukora akazi k’ubwikorezi bw’imizigo mu mujyi wa Goma avuga ko Lt.Col Parkel nta muntu n’umwe ari gusiga yaba n’abavuye mu mitwe ya CNRD/FLN na RUD URUNANA kuko bose bitwa aba dezeriteri, abafashwe bari kujyanywa ahitwa Shove mu birindiro bya Gen.Omega.
Yashimangiye kandi ko batazigera bemera gusubira muri uyu mutwe ko nabo bagiye gushyiraho gahunda yo kwirengera kugirango bace Col.Parkel imbaraga we n’abambari be.
FDLR ikomeje gushaka imbaraga z’abayihozemo bakayivamo nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru badiporomasi y’u Rwanda na Congo i Luanda bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gusenya uyu mutwe w’inyeshyamba za FDLR .