BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Goma: FDLR iri kwinjiza insoresore mu barwanyi bo gutera u Rwanda

Goma: FDLR iri kwinjiza insoresore mu barwanyi bo gutera u Rwanda

admin
Last updated: December 29, 2022 10:09 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo uri kwinjiza abarwanyi bashya mu Mujyi wa Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, mu rwego rwo gukaza umurego bigamije gutera u Rwanda.

Abarwanyi ba FDLR mu mashyamba yo muri Congo

Ni ibikorwa biri gukorwa ku manywa y’ihangu n’aba “Cadres” b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatanyije n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abari kwinjizwa muri FDLR biganjemo urubyiruko rw’impunzi zituye mu Mujyi wa Goma ndetse no mu duce two muri Teritwari ya Masisi.

Bari kwizezwa ko igihe kigeze ngo batahe mu gihugu cyabo kandi bafite ubufasha bw’igisirikare cya RD Congo.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ibyiciro bitatu bimaze kujyanwa mu myitozo, igiherutse cyahagurutse i Goma ku wa 27 Ukuboza 2022.

Yagize ati “FDLR ifite aba cadres bayo bakorana n’impunzi, birirwa bandika insoresore z’impunzi z’abanyarwanda, ubu hamaze kujyanwa ibyiciro bitatu.”

Akomeza avuga ko “Abahutu bo muri Goma na Masisi bari gutanga inkunga ndetse no kohereza abana babo mu barwanyi.”

Imikoranire ya hafi ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo yagurutsweho n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bafashwe n’umutwe wa M23 bashimangiye ko barimo gukorana na FARDC.

Ni ibirego u Rwanda rwakomeje kugaragaza, nyamara RDC ikabihakana yigiza nkana ariko FDLR ntiyahwemye guhamya ubu bufatanye, bwafashe indi ntera nyuma yo kubura imirwano kwa M23.

Ku wa 4 Ukuboza 2022 Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko Perezida Kagame ari umwanzi wa Congo ndetse ko bikenewe ko Congo-Kinshasa ifasha “Abanyarwanda” bakikiza ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Kuva FDLR yagera muri RDC nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uyu mutwe wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo watije umurindi ubwicanyi muri icyo gihugu.

Kugeza ubu hari ubwoba ko muri RDC harimo gutegurwa ndetse no gushyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside buhoro buhoro, wibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
10 Comments
  • Barukange Rubamene says:
    December 29, 2022 at 10:51 am

    Ubundi se hari igihe batinjijr? Ahubwo babonye protection ya communaute internatiinale kuko bakora inama bitonze nta gihunga

    Reply
    • RUKEBESHA says:
      December 30, 2022 at 11:30 am

      Niba koko binjiza izo nsoresore,byaba bivuga ko itagizwe n’abakoze genocide muli 1994.N’abarimo bakaba basigaye aribo bacye.Benshi baratashye,abandi barapfa kubera izabukuru.

      Reply
  • citoyen says:
    December 29, 2022 at 12:32 pm

    Nta gishya kirimo, n’uwo bategerejeho ubufasha afite ibigwi byo kwiruka ahunga, yiba ihene n’amashu. Mubabwire muti bonne chance!

    Reply
  • Kigali says:
    December 29, 2022 at 2:37 pm

    Nibatubwire icyo bisaba kwinjiramo aho kuba imbwa waba imva

    Reply
    • Kami says:
      December 30, 2022 at 3:33 pm

      Nabonye har’abannejejwe no kwinjira mu myitozo y’intera-hamwe nibaza igituma bo batajyayo?har’uwo mbonye yanditse ko abajyayo nta Jénocide bakoze nkibaza niba ntayo bakoze kuki badataha ahubwo bakajya mu myitozo yo kugaruka kuyikomeza?ok—– bibuke ko burya Atari buno

      Reply
  • Manishimwe balotely kabazungu says:
    December 29, 2022 at 5:02 pm

    KIGALI WE…! Kwinjiramo bisaba kuba utagira ubwenge,utagira impuhwe n’umutima wa kimuntu, kuba utazi ububi bwamarorerwa bakoze 1994. No kuba utanditswe mugitabo cyabarame kuko nimenya ko wagezeyo…………….. KANZE NDAJE NUMVE NIBA UBYUJUJE NGUSHAKIRE TIQUET

    Reply
  • NDUWIMANA.SIRIYAKE says:
    December 29, 2022 at 6:28 pm

    EWE.CONGO.IRIHENDA

    Reply
  • Umurungi Alice says:
    December 29, 2022 at 6:35 pm

    FDLR yaba yaririho muri 1994 gute? Turasaba uwayishinze, Gen Pail Rwarakabije, kubiduhamo ubuhamya bw’ukuri Urujijo nuko abategetsi ba FDLR bakorana na Leta ya Kigali ariko iyo Leta igashinja abandi kuba bakorana na FDLR! Umuti: Guca ubuhunzi binyuze mu biganiro!

    Reply
  • Rumors says:
    December 30, 2022 at 3:37 pm

    Uwiyise Alice we yibereye mu rinini inzozi arazicagashije ati;ibiganiro n’interahamwe,hhhhhhh umunsi a Israel yaganiriye n’abaNazzi namwe muzitegure

    Reply
  • Fanuel Buregea says:
    December 31, 2022 at 9:30 pm

    URwanda ruratera ntiruterwa bitonde baca umugani ngo imbwa igiye gupfa izuba izuru

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?