Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi mu karere ka Muganga wari warafunzwe ashinjwa kwakira ruswa urukiko rwamugize umwere runategeka ko ahita afungurwa.
Nteziyaremye Germain yatawe muri yombi ku wa 27 Gashyantare 2025 akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.
Amakuru Ubushinjacyaha butanga avuga Germain yakiriye ruswa y’ amafaranga y’abantu yizezaga ko ashobora kubafunguriza umuntu wabo.
muri icyo gihe cy’itabwa musangbos muri yombi rye , hanatawe muri yombi umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha Gatesi Francine akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanya cyaha mu kwaka no kwakira ruswa.
Gusa Francine we yahise afungurwa by’agatenganyo.
Imbere y’urukiko Germain yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko amafaranga bise ruswa yari aya Kompanyi yitwa Ngali yari amande bari baciwe kubera gutema ishyamba rya Leta.
Kuri uyu wa 10 Nzeri urukiko rwisumbuye RWA Muhanga rwavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidahagije kugira ngo Nteziyaremye Germain ahamwe n’icyi cyaha.
Urukiko rugaragaza ko rugendeye ku igenzura ryakozwe muri MTN ndetse n’imyeregurire y’uregwa bitatuma akomeza gufunga.
Urukiko Kandi rwanategetse ko ahita asubizwa telefoneye yari yarafatiriwe mu gihe cy’iperereza
Uretse Kandi Nteziyaremye wagize umwere urukiko rwanagize umwere Gatesi Francine umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha.
					