BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gitifu na Rwiyemezamirimo bakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga miliyoni 25Frw

Gitifu na Rwiyemezamirimo bakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga miliyoni 25Frw

admin
Last updated: July 29, 2022 12:14 am
admin
Share
SHARE

Muhanga: Urukiko  Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cy’imyaka 5  uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge  wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu,  Rwiyemezamirimo Nshimiyimana  Jean de Dieu na mugenzi we Mushoza Cyrille.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga

Ayinkamiye Béatrice  wari ushinzwe  Imali n’Ubutegetsi muri uwo Murenge, na  Niyonzima Jean René  bakatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na  bagenzi be Ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko itavuga ukuri.

Nyuma y’inshuro 5 uru rubanza rusubikwa, Urukiko Rwisumbuye rwa  Muhanga rwemeje ko abari bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko zitavuga ukuri bakatirwa igifungo cy’imyaka 5 buri wese bagatanga n’ihazabu ya miliyoni 25Frw kuri Kubwimana Jean de Deu na Rwiyemezamo Nshimiyimana  Jean de Dieu.

Urukiko  kandi  rwemeje ko Ayinkamiye na Niyonzima Jean René bahawe igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw kuri buri wese

Rwemeje ko Munyanshoza Cyrille wari rwiyemezamirimo ahabwa igihano cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

Rwemeje ko Mugenzi Jean Marie Vianney  wari Umuyobozi  w’ishuri ribanza rya Mukinga ahabwa igifungo cy’imyaka 3 na miliyoni 5Frw.

Rwemeje ko Ntirenganya Vèdaste wari ushinzwe gukuriikirana imirimo y’inyubako z’amashuri na Byiringiro Jean Marie Vianney  bahabwa igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw.

Rwemeje ko Bizimana Innocent Gitifu w’Akagari ka Mukinga adahamwa n’icyaha cyo kumenyekanisha icyaha cy’ubugome akaba agizwe umwere kuri cyo cyaha.

Rwemeje ko Dushimiyimana Abel, Munyandorera Antoine na Ndahayo Augustin bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza  umutungo wa Leta n’inyandiko zitavuga ukuri.

Gitifu Kubwimana  Jean de Dieu na bagenzi be bafashwe  mu kwezi kwa Nyakanga  2021.

Muhanga: Gitifu wa Nyamiyaga na bagenzi be 5 basabye kuburana bari hanze

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Abdul says:
    July 29, 2022 at 2:21 pm

    Ubwo se miliyoni eshanu mwarimu noneho ufunze yazazibona!aha urukiko rwakabije pe

    Reply
    • Mugisha says:
      August 3, 2022 at 7:13 pm

      Nabwobakabije nakazikabo yariye meshi yareta nibobasubiza igihugu inyuma gusa muzehe numubyeyi kandi arababarira azamubarira nabona nabushobNabwobakabije nakazikabo yariye meshi yareta nibobasubiza igihugu inyuma gusa muzehe numubyeyi kandi arababarira azamubarira nabona nabushobozi

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?