BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gitifu na Rwiyemezamirimo bakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga miliyoni 25Frw

Gitifu na Rwiyemezamirimo bakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga miliyoni 25Frw

admin
Last updated: July 29, 2022 12:14 am
admin
Share
SHARE

Muhanga: Urukiko  Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cy’imyaka 5  uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge  wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu,  Rwiyemezamirimo Nshimiyimana  Jean de Dieu na mugenzi we Mushoza Cyrille.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga

Ayinkamiye Béatrice  wari ushinzwe  Imali n’Ubutegetsi muri uwo Murenge, na  Niyonzima Jean René  bakatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na  bagenzi be Ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko itavuga ukuri.

Nyuma y’inshuro 5 uru rubanza rusubikwa, Urukiko Rwisumbuye rwa  Muhanga rwemeje ko abari bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko zitavuga ukuri bakatirwa igifungo cy’imyaka 5 buri wese bagatanga n’ihazabu ya miliyoni 25Frw kuri Kubwimana Jean de Deu na Rwiyemezamo Nshimiyimana  Jean de Dieu.

Urukiko  kandi  rwemeje ko Ayinkamiye na Niyonzima Jean René bahawe igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw kuri buri wese

Rwemeje ko Munyanshoza Cyrille wari rwiyemezamirimo ahabwa igihano cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

Rwemeje ko Mugenzi Jean Marie Vianney  wari Umuyobozi  w’ishuri ribanza rya Mukinga ahabwa igifungo cy’imyaka 3 na miliyoni 5Frw.

Rwemeje ko Ntirenganya Vèdaste wari ushinzwe gukuriikirana imirimo y’inyubako z’amashuri na Byiringiro Jean Marie Vianney  bahabwa igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw.

Rwemeje ko Bizimana Innocent Gitifu w’Akagari ka Mukinga adahamwa n’icyaha cyo kumenyekanisha icyaha cy’ubugome akaba agizwe umwere kuri cyo cyaha.

Rwemeje ko Dushimiyimana Abel, Munyandorera Antoine na Ndahayo Augustin bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza  umutungo wa Leta n’inyandiko zitavuga ukuri.

Gitifu Kubwimana  Jean de Dieu na bagenzi be bafashwe  mu kwezi kwa Nyakanga  2021.

Muhanga: Gitifu wa Nyamiyaga na bagenzi be 5 basabye kuburana bari hanze

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Abdul says:
    July 29, 2022 at 2:21 pm

    Ubwo se miliyoni eshanu mwarimu noneho ufunze yazazibona!aha urukiko rwakabije pe

    Reply
    • Mugisha says:
      August 3, 2022 at 7:13 pm

      Nabwobakabije nakazikabo yariye meshi yareta nibobasubiza igihugu inyuma gusa muzehe numubyeyi kandi arababarira azamubarira nabona nabushobNabwobakabije nakazikabo yariye meshi yareta nibobasubiza igihugu inyuma gusa muzehe numubyeyi kandi arababarira azamubarira nabona nabushobozi

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenosideq

4 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?