BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gisozi: Umunyerondo yapfiriye mu kabari

Gisozi: Umunyerondo yapfiriye mu kabari

admin
Last updated: January 11, 2023 11:31 am
admin
Share
SHARE
Nsengiyumva Vincent w’imyaka 50, usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu (irondo ry’umwuga )yapfiriye mu mvururu, ubwo yari agiye gukiza imirwano yariri kubera   mu kabari.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide,yabwiye UMUSEKE ko  uyu munyerondo yatewe ibuye n’umwe mu banyweraga  mu kabari nyuma y’imvururu zaturutse ku ntebe yari yavunitse.
Yagize ati“Umunyerondo yarari mu kazi mu buryo busanzwe,atabazwa na nyiri akabari,amubwira ko hari abanywi bari guteza intambara iturutse ku ntebe  ya paulasitiki yari ivunitse mu kabari.”
Yakomeje agira ati“We na bagenzi be baratabara,bahageze bahasanga undi musinzi arabavangira.ahita atangira gushyamirana nabo, afata amabuye abiri.Irya mbere araritera, uwo ariteye ararikwepa, irya kabiri uwo ariteye we rimufata mu mutwe.”
Gitifu Egide yavuze ko yajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga ariko agahita yitaba Imana.
Yavuze ko nyuma y’ibyabaye, kuri uyu wa gatatu hakorwa inama idasanzwe kugira ngo baburire abafite akabari gukorera ku masaha no kwirinda imvururu.
Umurambo wa nyakwigendera uracyari ku Bitaro bya Kibagabaga mu gihe hagitegerejwe ko ushyingurwa.
Ni mu gihe ukekwa gukora icyo cyaha yahise atabwa muri yombi , afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • eric says:
    January 11, 2023 at 2:49 pm

    arikox aracyacyekwaho icyaha cg akurikirannweho icyaha yakoze kd ububaramukatira imyaka arya ibiryobyareta nawe akwiye kwicwa akavaho

    Reply
  • Desire bahati kambale says:
    January 11, 2023 at 3:43 pm

    Ko numva Gisozi yabaye Gisozi aka Ruhango ra.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?