Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye, iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024.
Iyi mpanuka yemejwe n’urwego rwa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rukaba rwavuze ko umumotari w’imyaka 28 y’amavuko ndetse n’umugenzi wa 26 bahise bitaba Imana.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko iriya mpanuka yatewe n’umumotari wageragezaga kudepasa ariko akabikora nabi.
Ati “Umumotari wavaga ku Kinamba yerekeza ku Gisozi yagerageje kunyuranaho nabi, abonye imodoka imwegera agerageza kuyihigamira. Mu kubikora yahise agongana n’ikamyo bari mu cyerekezo kimwe.”
Icyakora umushoferi wari utwaye ikamyo yakoze impanuka ngo yahise ahunga, kugeza twandika iyi nkuru akaba yari ataraboneka.