BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi: Yamaze umwanya ahetse ku rutugu ingurube yapfuye

Gicumbi: Yamaze umwanya ahetse ku rutugu ingurube yapfuye

admin
Last updated: December 24, 2022 10:59 am
admin
Share
SHARE

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, yafatanywe ingurube bene urugo bavuga ko yibye akayica akajya kuyigurisha, yamaze umwanya munini ahetse ku rutugu intumbi yayo, umutwe na wo awufite mu ntoki.

Uyu musore yamaze umwanya atemberana intumbi y’ingurube bivugwa ko yibye

Ubujura bw’amatungo hirya no hino mu byaro bugenda buvugwa, ndetse abaturage bakemeza ko hamwe bararana n’amatungo yabo mu rwego rwo kuyarindirira umutekano nubwo ibyo kurarana n’amatungo bitemewe.

Mu Mudugudu wa Akavuza, mu Kagari ka Mukono, Umurenge wa Bwisige haravugwa inkuru y’umusore witwa Banyangabose Theophile w’imyaka 22, ukekwaho kwiba ingurube akaza kugaragara yikoreye intumbi yayo, ndetse afite n’igihanga mu ntoki.

Iri tungo ngo yaryibye kwa Habumugisha Gilbert, ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo bari bagiye mu mirimo y’ubuhinzi.

Uriya musore ngo yafashe iriya ngurube arayica,  ajya kuyigurisha mu Kagari ka Mabare, mu murenge wa Rukomo.

Gashema Innocent Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwesige, avuga ko biriya byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo uriya musore ngo yishe ingurube ayiciye igihanga, ayishyira mu mufuka ajya kuyigurisha.

Ati “Bene urugo baje barashakisha, bamenya ko uriya muntu ari we wayibye, ndetse bamenya n’aho yayigurishije.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyabeye bitari bisanzwe, gusa asaba abaturage kumenya umutekano w’ingo zabo, no kubasaba kurara irondo muri rusange.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya musore nyuma yo gufatanwa igihanga yajyanywe kuri Polisi, (station ya Shangasha).

UMUSEKE.RW/I Gicumbi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Kinyaga says:
    December 24, 2022 at 9:59 pm

    Yishakiraga igishoro
    Ubwo x mwebwe murebye imibereho ukuntu igoye muri uru Rwanda ubona urubyiruko benshi batazaba ibisambo

    Reply
  • Carlin says:
    December 28, 2022 at 10:05 am

    Nimba utekereza ko kwiba arigisubizo cyubucyene ufite ikibazo gikomeye gishobora kuzakugiraho ingaruka utazikuramo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?