BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi: Umwana w’imyaka ine bamusanze mu giti yapfuye

Gicumbi: Umwana w’imyaka ine bamusanze mu giti yapfuye

admin
Last updated: October 17, 2022 6:14 pm
admin
Share
SHARE

Dushimiyimana Diane w’imyaka ine bamusanze mu giti yapfuye, birakekwa ko yishwe n’umwana w’imyaka 17 warererwaga mu rugo rumwe na we.

Ibara ritukura rigaragaza Akarere ka Gicumbi

Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga, Akarere ka Gicumbi.

Amakuru avuga ko uyu musore yaje kurererwa mu rugo rwa Hakorimana ari na we se wa nyakwigendera, avuye mu Murenge wa Rutare nyuma bamushyira mu ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, CYABAZAYIRE Christine, yahamije aya makuru, abwira UMUSEKE ko intandaro y’urupfu rw’uriya mwana itaramenyekana.

Yagize ati “Ni umusore bakiriye nk’umwana uje kuhaba. Yari ahamaze imyaka itatu aba muri urwo rugo. Uwo akekwaho ko yishe, yasanze afite amezi atatu.”

Ati “Impamvu ntiramenyekana, umurambo wabonetse mu ishyamba mu giti, hafi y’iwabo amanitse.”

Gitifu yasabye ababyeyi kuba amaso no kumenya abo bazana kurera aho baturuka.

Yagize ati “Ikintu twabwira ababyeyi ni ukwakira umuntu, ariko wamenye amakuru ye kuko nkeka ko batari bamuzi. Ikindi ni ukutagira uburangare ku muntu usigiye umwana.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro, ariko amakuru avuga ko uwo musore yavugaga ko yakoraga nk’umukozi adahembwa, ibyo bikamutera umujinya.

Ukekwa yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwa Shangasha. Ni mu gihe iperereza ryo rikomeje kuri urwo rupfu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Beya says:
    October 18, 2022 at 7:41 am

    IMANA YAKIRE UWO MUZIRANENGE! GUSA MURI IYI NKURU NTAHUYEMO IBINTU 2 BIDAHUYE:
    (I) INKURU IRAVUGA NGO: “Amakuru avuga ko uyu musore yaje kurererwa mu rugo rwa Hakorimana ari na we se wa nyakwigendera, avuye mu Murenge wa Rutare nyuma BAMUSHYIRA MU ISHURI (BIVUGA KO “YIGAGA”).
    (II) INKURU NANONE IKAVUGA KO: “Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro, ariko amakuru avuga ko uwo musore yavugaga ko YAKORAGA NK’UMUKOZI ADAHEMBWA, ibyo bikamutera umujinya.”

    ARAMUTSE YARAKIRIWE MURI URWO RUGO AGAHINDURWA UMUKOZI BYABA ARI IKIBAZO. HARI IMIRYANGO IJYA IBIKORA, YITWAJE KO IRI GUFASHA UMWANA, AGAHINDURWA UMUKOZI UDAHEMBWA (HARI N’UBWO ABA ARI UWO MU MURYANGO KANDI ) UBWO IBY’ISHURI BIRAKAJYA. IKINDI GUKORESHA UMWANA NI ICYAHA GIHANIRWA N’AMATEGEKO.

    IMANA YAKIRE UWO MUZIRANENGE, YIHANGANISHE ABABYEYI, UWAKOZE ICYAHA ABIRYOZWE.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenosideq

4 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?