Polisi ikorera mu Murenge wa Cyumva mu Karere ka Gicumbi k bufatanye n’izindi nzego yafashe abagabo batanu bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura, ubwambuzi n’urugomo bikorerwa mu gasanteri ka Gatuna.
Polisi ikorera muri aka Karere ka Gicumbi ivuga ko itabwa muri yombi ry’aba bantu rije nyuma y’uko bamwe mu baturage batanze amakuru ko hari abantu birirwa mu isanteri ya Gatuna iherereye mu kagari ka Rwankonjo aho kujya ku murimo, ahubwo bagahungabanya umutekano, bakabategera mu nzira bagamije kubambura ibyabo.
Polisi y’u Rwanda ihora yihanangiriza abishora mu bikorwa bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage ko batazigera bihanganirwa kuko bazajya bafatwa bakabibazwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “ Umuturarwanda agombwa umutekano usesuye ndetse hakarwanywa uwo ariwe wese n’icyo aricyo cyose gishobora kuwuhangabanya. Niyo mpamvu y’ibi bikorwa bihoraho bigamije gufata abahungabanya umutekano twese dukeneye.”
Yakomeje avuga ko umutekano w’umuntu ari ndakorwaho bityo ko ugerageza kuwuhungabanya, amategeko ahari kugira ngo abimubaze.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko kandi aho babonye bitagenda neza, bakihutira gusangiza amakuru n’inzego z’ibishinzwe.
Ati “Ibyo dukora, tubikora ku bufatanye n’abaturage kandi bigamije kubaha umutekano uhagije. Tubashimira uruhare bagira mu gukumira no kurwanya abanyabyaha, babatangaho amakuru bityo uwishora mu bikorwa bibi yumve ko natabireka, ejo cyangwa ejo bundi nawe azafatwa, akabibazwa.”
kugeza ubu aba bantu bafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Cyumba, aho bashyikirizwa Urwego rw’U bugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.