BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi: Guverinoma yatanze ifumbire ku buntu, yifatanya n’abahinzi bagize igihombo

Gicumbi: Guverinoma yatanze ifumbire ku buntu, yifatanya n’abahinzi bagize igihombo

admin
Last updated: November 2, 2022 11:42 pm
admin
Share
SHARE

Abaturage batuye mu murenge wa Muko bavuga ko bagize igihombo gikabije, nyuma y’imyaka ibiri bahinga ariko ntibabone umusaruro ushimishije.

Abahinzi bahawe ifumbire ni abahingiye hamwe imyaka imwe ibyo bita guhuza ubutaka

Ni abahinga by’umwihariko mu gishanga cya Cyamuhinda gifite Hegitari 53, basaba ifumbire kuko iyo bakoresheje mbere itabashije guhangana n’ikirere, aho kubona umusaruro bahuye n’igihombo.

Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo, 2022 umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yaganiriye n’abahinzi bashyize ibigori mu murima, ariko bakaba barategereje umusaruro bagaheba, kuko imvura itaguye neza.

Mu rwego rwo gufasha aba bahinzi, Leta yabageneye ifumbire ya nkunganire ku kigero cya 100/100 bivuga ko ifumbire bagejejweho yatanzwe ku buntu mu rwego rwo kubagoboka ngo babashe kwikura mu gihombo.

Igishanga cya Cyamuhinda gifite Hegitari 53, ku ikubitiro umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, n’abaturage bateye ifumbire kuri Hegitari eshanu ariko bakaba bazakomerezaho, ifumbire ikagera no ku bundi buso busigaye.

Abashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muko bavuga ko mu myaka ibiri ishize nta musaruro wabonetse, bakaba bari barateye ifumbire ya Dap na Uree mu myaka yabo, aho bashyize ibiro 100 by’ifumbire kuri Hegitari.

Kuri ubu ngo barakoresha ifumbire ingana n’ibiro 200 kuri Hegitari barebe ko, imyaka yabo izera bakikura mu gihombo gikabije bahuye na cyo.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yabanje gufatanya n’abaturage gushyira ifumbire ku bigori bahinze

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yasabye abaturage gukoresha neza ifumbire bahawe ku buntu, abashishikariza kwishakamo ubundi bushobozi ariko ntibakomeze gutega amaboko ku nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati: “Twarabyumvise ko mwahuye n’igihombo, gusa kuko umuturage ari ku isonga hatekerejwe uburyo mwahabwa iyi fumbire ku buntu, ubusanzwe agaciro kayo mu mafaranga yari kubaka inzu nyinshi, ariko ubuyobozi bwabatekerejeho namwe murasabwa kuyikoresha neza, mukabona umusaruro mwifuza”.

Ifumbire ya Dap na Uree ubusanzwe zikoreshwa cyane mu buhinzi bw’ibigori, ibishyimbo na soya.

Ntezimana Onesphole ashima uburyo ubuyobozi bwabazirikanye, akanasaba bagenzi be gukoresha ifumbire bahawe icyo bayiherewe aho gutekereza kuyiba no kuyijyana ku isoko, kandi yatanzwe ngo ifashe abahuye n’igihombo.

Ati: “Turashima ko ubuyobozi bwatugobotse, ariko ntibyagutangaza uhuye n’umuntu yibye ifumbire, ari kuyigurisha ku isoko! Bareke tuyishyire mu murima ikoreshwe icyo yagenewe”.

Abaturage babanje guhabwa amasomo yimbitse mu bigendanye no gukoresha ifumbire igatanga umusaruro ushimishije, kurusha uko bamwe bumvaga ko gukoresha ifumbire nyinshi cyane ari byo bitanga umusaruro, kandi ahubwo na byo byagira ingaruka zitari nziza mu murima.

Abaturage bishimiye ifumbire bahawe

UMUSEKE.RW / Gicumbi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?