BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi: Batewe impungenge n’ubuzima bw’umukecuru ugiye kugwirwa n’inzu

Gicumbi: Batewe impungenge n’ubuzima bw’umukecuru ugiye kugwirwa n’inzu

admin
Last updated: November 11, 2022 10:30 am
admin
Share
SHARE

Abaturanyi b’umukecuru Mukakibibi Mariyana wo mu murenge wa Rwamiko, mu karere ka Gicumbi, bafite  impungenge z’uko ashobora kugwirwa n’inzu abamo yasenywe n’ibiza igice kimwe.

Iyi nzu yasenywe n’ibiza mu 2020, ibamo abantu bagera ku 10

Uyu mukecuru w’imyaka 67 atuye mu Mudugudu wa Kamurenzi, Akagari ka Cyeru, Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi, yibera mu gice cy’inzu cyasigaye gihagaze, aho ayibanamo n’abuzukuru be.

Aganira n’UMUSEKE Mukakibibi Mariyana yavuze ko nubwo imvura igwa ikamucikiraho, Umurenge wari  wamusabye kwizamurira ukamushakira amabati ariko ngo yamaze kuyuzuza abwirwa  ko nta mabati yahabwa kuko ari mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe.

Ati” Ndi umukente nta karima ngira urabona ahantu nawe mba, imvura iyo iguye ku manywa nirukira mu baturanyi, ubwo iyo ari nijoro imvura iducikiraho n’abuzukuru banjye, inzu yanjye yahiritswe n’imvura none n’igice cyasigaye kigiye kungwaho. Ubuyobozi nabugezeho banyemerera amabati, inzu irazamurwa banashyiraho ibiti none amabati barayanyimye ngo ndi mu cyiciro cya gatatu.”

Ndahayo Emmanuel ni umuturanyi wa Mukakibibi, avuga ko bafashije uyu mukecuru kwizamurira inzu bizeye amabati ariko ngo Umurenge waje guhakana ko ntabufasha wamuha, agahamya ko uyu mukecuru nta bushobozi bwo kuyisakara afite.

Yagize ati “Urabona twishyize hamwe nk’umudugudu tubumba amatafari kuko umurenge wari wavuze ko uzazana amabati, gusa twamaze kuyihagarika bati n’ibindi tubyikorere kandi nta bushobozi. Uyu mukecuru nta mikoro afite, yari atunzwe no guca inshuro none yaranamugaye kandi afite umuryango w’abantu 10, bibera hanze imvura iyo iguye aranyagirwa, bakwiye kumufasha agahabwa isakaro.”

Ibi binashimangirwa na Nsengimana Theogene uvuga ko uyu muturage yarenganyije kuko hari abahabwa u bufasha kandi bafite amikoro aruta aye.

Agira ati “Uyu mukecuru yararenganye rwose, ibikuta by’inzu byaraguye ubona ko ari ku gasozi  kuko nta rugi, twakoze umuganda inzu irazamurwa ngo baduhe isakaro tumubonere aho kuba heza ariko kubera icyiciro cya gatutu yashyizwemo kandi acyennye none amabati barayamwimye. Dufite ubwoba ko tuzasanga ibi bikuta byabaguyeho kubera iyi mvura iri kuba.”

Ubuyobozi buvuga ko bugiye kwihutisha kumusakarira iyo yubakiwe n’umuganda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Jolie Beatrice yemeye ko ikibazo cy’uyu mukecuru bakizi ariko bamaze kwandikira Akarere bamusabira amabati, gusa mu gihe batarabona isakaro bagiye kureba uko bashaka aho aba akinga umusaya.

Ati “Uyu mukecuru ari mu bantu bazafashwa nk’umwe mu basenyewe n’ibiza, umurenge wakoze umuganda nko kubumba amatafari, kuzamura inzu no kubona isakaro, ibindi byararangiye twakoze raporo tuyohereza ku Karere dutegereje kubona isakaro agasakarirwa. Imvura yari itaraba nyinshi ariko nikomeza turashaka ahantu tuba tumucumbikiye, nitumara gusakara asubire mu nzu ye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko uyu mukecuru ari mu baturage basenyewe n’ibiza bagomba gufasha mu gihe cya vuba uretse ko babanje guhura n’ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, gusa kuba aba muri iyi nzu ishobora guteza ibyago, bagiye kumwimura mu gihe iye itarasakarwa.

Ati “Kuba aba mu nzu inkuta zimwe zitariho, ishobora kumugwira igateza ibibazo, mu by’ihutirwa byo gukora ni ukumushakira aho tumukodeshereza, ndetse no gusakara inzu ye mu gihe kitarenze ukwezi. Ntabwo twakemera ko umuturage wacu akomeza kuba hanze duhari.”

Iyi nzu y’uyu mukecuru yasenywe n’imvura muri Mata 2020, kuva icyo gihe kugeza ubu aba mu gihande kimwe cyasigaye gihagaze, akaba ayibanamo n’abana be babiri n’abuzukuru bane. Gusa bose ntawufite amikoro yasakara iyo  nzu bahagaritse.

Ibyo kuba yavanwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe agashyirwa mu cy’abatishoboye, ubuyobozi buvuga ko bigenwa n’abaturage bityo ko aribo bagomba kugena niba icyiciro yahawe atagikwiye akagikurwamo.

Abaturage barasabira ubufasha umukecuru usa n’uba ku gasozi

NKURUNZIZA Jean Baptiste/

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • lg says:
    November 11, 2022 at 4:40 pm

    Aba ubwo nibayobozi ki kandi ubu imuguyeho bavuga ko ali impanuka nkaba icyo umuntu yabahanisha nukuyibarazamo bakumva bahora buli munsi bababwira aliko ntibumva abanyamakuru keretse babanje kuvuga wagirango nibo babihemberwa

    Reply
  • Mugisha says:
    November 12, 2022 at 4:53 pm

    Ubu imuhitanye bahita basaba abaturage kuzajya batangira amakuru ku gihe nkaho batari babizi. Aba nibo perezida avuga ko bahora mu magambo ibikorwa ari bikeya kabisa

    Reply

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?