BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho mu myaka 35

Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho mu myaka 35

admin
Last updated: January 1, 2023 11:08 am
admin
Share
SHARE

Igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango ushinzwe, cyabereye mu murenge wa Rubaya mu kagari ka Gishari.

Uhagarariye umuryango FPR mu murenge wa Rubaya yasangiye umutsima n’ Abanyamuryango ku isabukuru y’ imyaka 35

Abaturage batuye mu murenge wa Rubaya by’umwihariko Abanyamuryango ba FPR Inkotanti bavuga ko mbere bajyaga kwivuza mu karere ka Burera mu murenge wa Bungwe, ubu bishimira ko bubakiwe ivuriro rito ntibagikora ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuzima ahandi.

Bavuga ko guhera mwaka wa 2000 hari ibikorwa bitandukanye bagezeho by’iterambere, kuri bo ngo umusingi ni umwe, gushyira imibereho myiza y’abaturage ku isonga na bo babigizemo uruhare.

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko by’umwihariko abatuye mu kagari ka Gishambashayo bishimira amateka bafitanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku bw’ibyo bakaba bashimira igihango n’umuryango kuko ibikorwa remezo biganisha ku iterambere bari bacyeneye bamaze kubigezwaho.

Uwitwa Rwandekwe Ephlose agira ati: “Ku bufatanye bw’abaturage ba Gishambashayo bagize uruhare mu gucumbikira FPR-Inkotanyi mu kagari ka Gishambashayo, natwe batuzaniye byinshi twari dukeneye mu iterambere, kuri iyo mpamvu dukomeje gushimira ishyaka ryacu”.

Yongeyeho ati: “Mu kagari ka Gishambashayo batwubakiye amashuri meza y’abana twari tuyakeneye, batwubakiye aho kwivuriza, badukoreye umuhanda mwiza uduhuza n’Akarere ka Burera, batwubakiye isoko rya kijyambere rigezweho,  ntabwo duteze gutatira igihango dufitanye n’umuryango”.

Abari muzabukuru Rubaya bishimira ko bazirikanwa

Umukecuru uzwi ku izina rya Bonifilide Mukarugwiro avuga ko bashimihijwe n’uburyo ubuyobozi buzirikana abari mu zabukuru bagahabwa amafaranga y’abatishoboye ndetse n’abadafite amacumbi bakubakirwa.

Ati: “Natwe mu kagari ka Gishari batwubakiye umudugudu w’ikitegerezo ugezweho, harimo abakecuru batari bafite amacumbi, ariko ubu bararyama ndetse n’ijoro bagacana ku mashanyarazi, nta n’ikibazo cy’amazi dufite”.

Uhagarariye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Rubaya, Ukwiyegukundwa Aimable abwira abaturage kurushaho gufatanya mu bikorwa by’iterambere, akemeza ko hari byinshi bateganyirijwe bizongera iterambere muri Rubaya.

Ati: “Imyaka 35 umuryango umaze turizihiza isabukuru y’ibyo twagezeho,  twiteguye kongera ibikorwa bizamura abaturage b’igihugu, kuko ikigamijwe ni ugushyira imirebereho y’umuturage ku isonga.”

Mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho abana babahaye amata

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?