BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > General wapfuye yahawe inshingano mu gisirikare cya Congo

General wapfuye yahawe inshingano mu gisirikare cya Congo

admin
Last updated: October 18, 2022 8:51 pm
admin
Share
SHARE

Ntibisanzwe, muri Congo Kinshasa umusirikare umaze igihe apfuye yahawe inshingano zo kuyobora ingabo.

Perezida Felix Tshisekedi wa Congo

Itangazo rishyira mu myanya abasirikare ryasomwe kuri televiziyo ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira, 2022 aho Umunyamakuru yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yagize Gen. Major Floribert Kisembo Bahemuka umuyobozi w’ingabo mu gace ka Nord Equateur.

Ubusanzwe uyu General Floribert Kisembo Bahemuka yayoboraga ingabo ahitwa Lubutu, muri Maniema yapfuye tariki 30 z’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 2011 aguye ahitwa Lonyo, mu Ntara ya Ituri.

Yarashwe n’abasirikare bagenzi be bamushinjaga kuva mu ngabo agashinga umutwe w’inyeshyamba, ahitwa Djugu muri Ituri.

#RDC🇨🇩: Un défunt nommé à la tête des opérations militaires dans l’Equateur. Le général Floribert Kisembo Bahemuka est mort assassiné le 30 avril 2011 à Lonyo (Djugu, Ituri). 11 ans après son décès, son nom dans une ordonnance présidentielle lue à la télévision d’Etat. pic.twitter.com/yTZxfLq1au

— Pascal Mulegwa (@pascal_mulegwa) October 18, 2022

Urubuga infos.cd rwo muri Congo Kinshasa ruvuga ko umusirikare mukuru baganiriye, yababwiye ko nta kosa ryabayeho, kuko uyu nyakwigendera Gen. Major Floribert Kisembo Bahemuka yahawe ziriya nshingano mu rwego rwo kumuha agaciro.

Ati “Amaze imyaka 10 apfuye, yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare. Ntabwo ari ubu ahawe inshingano.

Icyo gihe hariho abayobozi b’ingabo badafite amapeti. Ni yo mpamvu habayeho kuzirikana akazi yakoze.

Byanejeje Umukuru (Chef) amuha icyubahiro nk’umuntu wapfuye, ariko wayoboye ibikorwa bya gisirikare mu myaka 10 ishize.

Ntabwo yahawe inshingano ubu (nk’umuntu uriho), uyu munsi. Ni icyo kinyuranyo gihari.”

 

Felix Tshisekedi yahaye akazi General wahoze muri RCD/Goma

Abandi bahawe inshingano harimo Gen John Tshibangu wagizwe umuyobozi w’ingabo mu gace ka 21 mu gisirikare cya Congo.

Uyu yahoze mu mutwe w’inyeshyamba za RCD/Goma, aza kwinjira mu gisirikare cya Leta hagendewe ku masezerano yo kuvanga ingabo yasinyiwe Sun city.

Mu mwaka wa 2011, yavuye mu gisirikare ajya mu nyeshyamba zirwanya Perezida Joseph Kabila aho yasabaga ko ukuri kujya ahagaragara mu byavuye mu matora muri Kasaï Oriental igihe byavugwaga ko Nyakwigendera Étienne Tshisekedi, umubyeyi wa Perezida Tshisekedi ari we wari watsinze amatora.

Uyu musirikare wari wahungiye muri Tanzania, yaje gusubizwa i Kinshasa, arafungwa ku butegetsi bwa Joseph Kabila, ashinjwa kujya mu nyeshyamba no gutoroka igisirikare.

Félix Tshisekedi ageze ku butegetsi yamuhaye imbabazi, ndetse ubu yamugize umuyobozi w’agace ka 21 mu gisirikare cya Congo.

Gen Sylvain Kasongo Ekenge yagizwe Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubuvugizi mu gisirikare cya Congo, asimbura Gen Kasongo.

Gen Célestin Mbala, wari Umuyobozi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, yoherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen John Tshibangu wagizwe umuyobozi w’ingabo mu gace ka 21 mu gisirikare cya Congo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Lg says:
    October 19, 2022 at 8:57 pm

    Abazima byarabaniye none yiyambaje umuzimu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?