BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Gen Tshiwewe na bagenzi be babiri baba birukanwe mu gisirikare cya RDC?

Gen Tshiwewe na bagenzi be babiri baba birukanwe mu gisirikare cya RDC?

admin
Last updated: October 27, 2025 9:14 am
admin
Share
SHARE

Igisirikare cya Repibulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC cyirukanye abofisiye bakuru batatu bari bamaze igihe bakurikiranweho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Aba ni Gen Christian Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC n’Umujyanama wa Tshisekedi mu birebana n’Igisirikare na Gen Franck Ntumba wari ushinzwe ibikorwa by’igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Undi mu ofisiye ni Brig Gen Katende Batubadila Benjamin wabaye umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru, ushinzwe ibikorwa n’iperereza.

Umunye-Congo wabaye Umujyanama mu mavugurura y’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza, Jean-Jacques Wondo, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu ibanga bitewe n’uburemere bw’ibyo aba bofisiye bashinjwa.

Yagize ati “Iki cyemezo kiri mu iteka rya Perezida ryagizwe ‘ibanga rikomeye’ ryasinywe na Perezida Félix Tshisekedi, ariko nticyajya mu ruhame bitewe n’uburemere bw’ibirego bishinjwa aba bofisiye.”

Mbere y’uko Gen Tshiwewe na bagenzi be birukanwa mu gisirikare cya RDC, tariki ya 6 Ukwakira hari hafashwe icyemezo cyo gukura ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu abasirikare bakoranaga na bo bya hafi mu rwego rwo kwirinda ko bagirira nabi Tshisekedi.

Aba basirikare bimuriwe ku cyicaro gikuru cy’igisirikare cya RDC kugira ngo bahabwe inshingano mu bindi bice by’igihugu, bitari mu murwa mukuru, Kinshasa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Fizi: Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo bane bahasiga ubuzima

1 Min Read
Umutekano

DRC: FARDC yongeye kwica agahenge ikoresheje Drones muri Walikare na Masisi

1 Min Read
Umutekano

Rutshuru: Wazalendo zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Tongo

2 Min Read
Umutekano

DRC :Abajura bitwaje intwaro bahanganye na polisi i Kinshasa 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?