Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere yahererekanyije ububasha na Dr. Kayitesi Usta, wamusimbuye kuri uwo mwanya.
Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro gikuru cya MINAFET ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, ubwo Dr. Kayitesi n’abandi bayobozi baherutse guhabwa inshingano bari bamaze kuzirahirira imbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Gen (Rtd) James Kabarebe wasimbuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yahinduriwe inshingano agirwa Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Ni mu gihe Dr. Kayitesi wagiye muri izo nshingano avuye ku kuba Umusenateri, umwanya yasimbuweho na Dr. Muligande Charles.
Muri iyi Minisiteri kandi, Umunyamabanga Uhoraho uherutse gushyirwa mu nshingano, Fidelis Mironko, na we yahererekanyije ububasha n’uwo yasimbuye kuri uwo mwanya Mukeka Clementine.
Dr. Usta Kayitesi, Umunyamabanga wa Leta mushya muri MINAFFET, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere.
Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.
Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS) ari na ho yakoraga.
Yabaye umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

