Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye u Rwanda mu nama yiga ku mahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’akarere, iri kubera i Kampala muri Uganda.
Iyi nama ishingira ku masezerano ibihugu 11 byo muri Afurika byagiranye tariki ya 24 Gashyantare 2013. Icyo gihe hashyizweho urwego rushinzwe gukurikirana uburyo ashyirwa mu bikorwa, ruzwi nka ROM (Regional Oversight Mechanism).
Mu gitondo cyo ku wa 27 Gicurasi 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye inama y’abaminisitiri bo mu bihugu byasinye aya masezerano, iza gukurikirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abazihagarariye iteganyijwe kuri uyu wa 28 Gicurasi.
Muri rusange, haritabira abahagarariye ibihugu 11 byasinye aya masezerano mu 2013: u Rwanda, Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, Repubulika ya Congo, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia, ndetse na Kenya na Sudani byiyongereyemo muri Mutarama 2014.
Biteganyijwe ko kandi Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa aya masezerano kuva muri Gicurasi 2023, aza gusimburwa na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Muri aya masezerano, RDC yasabwe gukora impinduka zifatika mu rwego rw’umutekano, kwegereza abaturage ubuyobozi, gukora amavugurura mu nzego za Leta, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kuvugurura imiyoborere by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi bihugu byose muri rusange byasabwe kubahirana ubusugire n’ubwigenge, kudaha ubufasha imitwe yitwaje intwaro no kutihanganira abayifasha, gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’ubutabera no kudacumbikira abakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe n’uw’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, byiyemeje gutanga umusanzu mu guharanira ko uburasirazuba bwa RDC bwabona amahoro arambye no gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu mu rwego rw’ubukungu.
Nyuma y’imyaka 12 aya masezerano ashyizweho umukono, umutekano mu burasirazuba bwa RDC wazambye kurushaho, ndetse Leta y’iki gihugu ifasha imitwe yitwaje intwaro birenze uko byahoze, bigamije kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mbere y’uko inama yiga ku mahoro n’umutekano n’akarere y’i Kampala iba, tariki ya 25 Gicurasi Perezida Ndayishimiye yagiye i Kinshasa, aganira na Félix Tshisekedi ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu bayoboye.