BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Aug 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Gen (Rtd) James Kabarebe yahishuriye urubyiruko ibanga Ingabo zahoze ari iza RPA zakoreshe mu kubohora igihugu

Gen (Rtd) James Kabarebe yahishuriye urubyiruko ibanga Ingabo zahoze ari iza RPA zakoreshe mu kubohora igihugu

sam
Last updated: August 5, 2025 12:01 pm
sam
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yashimangiye ko intsinzi y’Ingabo zahoze ari iza RPA, yashingiye ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ikinyabupfura ndetse no gushikama ku ntego zisobanutse kandi zifite icyerekezo.

Gen (Rtd) James Kabarebe, yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, mu kiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu n’uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no kubaka ejo hazaza heza.

Yavuze ko izo ndangagaciro zaranze Ingabo zahoze ari iza RPA, ari ingenzi kandi zigomba gukomeza kubakirwaho, kubera ko Igihugu gishingiye ku kiragano gishya kandi kigizwe n’urubyiruko mu gukomeza kwimakaza umurage wo kwibohora no kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Itorero ry’Indangamirwa, Icyiciro cya 15, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera kuva tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya 14 Kanama 2025.

Iri torero rihurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ndetse n’abayobozi b’urubyiruko.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kigali: Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibirimo gutobora inzu z’abaturage bakiba

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu…

Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

Mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo mu Murenge wa…

Umugabo w’i Rusizi yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho arenzaho imyenda

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye umugabo…

RIB yataye muri yombi abayobozi ba WASAC abarimo Prof Munyaneza Omar wayoboye iki kigo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Prof Munyaneza Omar wayoboye WASAC n’abandi…

Hakozwe amadarubindi akoresha ikoranabuhanga rya ’AI’

Hagiye gushyirwa ku isoko amadarubindi mashya akoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, afite…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Zimbabwe yashimiye Perezida Kagame wayisabiye gukurirwaho ibihano

4 Min Read
Mu Rwanda

Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa za gisirikare zo muri Sri Lanka

1 Min Read
Mu Rwanda

Hatangajwe amabwiriza arinda ingaruka mbi ziterwa n’imikino y’amahirwe

2 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Polisi yamennye litiro 800 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?