BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Gen Muhoozi yongeye gukoza agati mu ntozi agaruka ku byo gufata Nairobi 

Gen Muhoozi yongeye gukoza agati mu ntozi agaruka ku byo gufata Nairobi 

admin
Last updated: January 12, 2023 11:32 am
admin
Share
SHARE
Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyana we wihariye mu by’umutekano yagarutse ku magambo aheruka gutangaza avuga ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu byumweru bibiri, avuga ko byari imikino cyakora ko hari ababifashe nk’ukuri.
Gen Muhoozi yagarutse ku magambo yatangaje ko yafata Kenya mu gihe gito

Mu Kwakira umwaka ushize, uyu mugabo yagiye ku rubuga rwa Twitter akunda gutambutsaho ibitekerezo, avuga ko ingabo za Uganda zafata umujyi Mukuru wa Kenya mu gihe gito cyane.

Yagize ati: “Ntabwo njye n’ingabo zanjye byadutwara ibyumweru bibiri ngo dufate Nairobi.”

Gen Muhoozi yongeye gusa nk’ukoza agati mu ntozi, yongera kuzamura amagambo yafashwe nk’ubushotoranyi, avuga ko ibyo yatangaje byari imikino kandi ko ukuri kuzageraho kugatsinda.

Mu buryo busa nko kuzimiza, anicuza gutangaza ariya magambo, yavuze ko kuri ubu buri wese yamaze kubona ko atari akomeje.

Yagize ati “Mu mezi atatu ashize nateye urwenya mvuga ibyo gufata Nairobi mu byumweru bibiri. Ubu yaba Tom, Dick na Hary, barabyiboneye ko byari urwenya. Ariko  ikibabaje hari bamwe babifashe uko bitari.”

Yakomeje ati “Ariko ukuri kuzatsinda. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzabihishura.”

Nyuma y’amagambo Gen Muhoozi yatangaje kuri Kenya, umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi gato nubwo bitatinze.

Mu Kwakira 2022, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasohoye itangazo asaba imbabazi Abanya-Uganda, Kenya ndetse na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Yagize ati “Ndasaba abavandimwe bacu na bashiki bacu ba Kenya kutubabarira kubera tweets zoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Ntabwo byari bikwiye nk’abayobozi b’igihugu yaba aba gisirikare cyangwa abasivile, kugira icyo avuga cyangwa kugira icyo akora ku bihugu by’ibivandimwe.”

Gen Muhoozi ahanzwe amaso nk’ushobora gusimbura se ku butegetsi, ariko bamwe bakamunenga ibitekerezo anyuza ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter afiteho abamukurikira benshi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEK.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Irihose Peter says:
    January 12, 2023 at 5:33 pm

    nakomeze yikirigite none x byanjyenda ute ngo ngufata Nairobi 2wekees hhhhhhhhh

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

5 Min Read
Mu mahanga

Inteko ya Amerika yasabye Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

2 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abofisiye bakuru bakomeje gutabwa muri yombi

2 Min Read
Mu mahanga

U Burusiya: Minisitiri yiyahuye nyuma yo kwirukanwa na Perezida Putin

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?