Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yamaganye ifatwa rya Col James Kasule ,Komanda wungirije wa Division ya 2 ya UPDF asaba ko ahita arekurwa. Yakorwagaho iperereza ku bujura no gushimuta muri Mubende.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano azi iby’iri perereza abitangaza, ngo ibi byabaye ku wa Gatandatu ubwo Col Kasule n’itsinda ry’abasirikare bamurinda bivugwa ko bafashe umucuruzi wa zahabu mu buryo budasobanutse. Bivugwa kandi ko uyu mucuruzi yari afite amafaranga menshi yari amaze gucuruzamo zahabu baba baramwambuye.
Mu nyandiko yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Gen Muhoozi yagize ati: “Ndumva ko abashinzwe iperereza bacu bafashe Col. Kasule kubera ikintu runaka. Agomba guhita arekurwa.”
Uyu musirikare ukomeye yongeyeho ati: “Col. Kasule ni umwe mu barwanyi bacu ba kera. Ndamuzi cyane. Nzamwitaho ubwanjye.”
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, ChimpReportsNews yatangaje amakuru avuga ko Col Kasule, usanzwe ari umuyobozi wungirije wa division ya 2 ya UPDF, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu nyuma yo gushyirwa mu majwi mu byabereye mu Karere ka Mubende birimo gushimuta n’umucuruzi wa zahabu.
Raporo ibanza yerekana ko umucuruzi wa zahabu ngo yaba yarahatiwe kohereza amafaranga binyuze muri mobile money, nubwo amakuru yose akomeje gukorwaho iperereza.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano yemeje mbere ko imodoka ya gisirikare yahawe Col Kasule yasanzwe ahakorewe icyaha, bituma havuka ibibazo bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa gisirikare muri icyo gikorwa kivugwa.
Kugeza ubu afungiye mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye mu gihe hagitegerejwe ko iperereza rirangira.
Mu gihe abayobozi ba UPDF batigeze bagira icyo batangaza ku mugaragaro kuva Col. Kasule yatabwa muri yombi, amagambo ya Gen Muhoozi agaragaza ko iki kibazo gishobora gukemurwa ku rwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bw’igisirikare.
Icyemezo cye cyo kwiyemeza gukemura iki kibazo ku giti cye kigaragaza igihagararo cya Col Kasule nk’intararibonye muri UPDF.
Kugeza kuri uyu wa Mbere mu gitondoa, nta kirego cyemewe cyari cyarezwe Col Kasule, kandi kugeza ubu ntiharamenyekana niba abashinjacyaha ba gisirikare cyangwa izindi nzego bazakomeza uru rubanza birengagije amabwiriza ya Gen Muhoozi.