Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ari inyuma ya Israel mu ntambara iki gihugu kigiye kumara ukwezi gihanganyemo na Iran ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yabitangaje mu gitondo cyo ku wa 26 Werurwe 2026 mu butumwa bwinshi uyu muyobozi yabyutse ashyira kuri X.
Ati “Twifuza ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati irangira ubu. Isi imaze kuyirambirwa, ariko ibiganiro ibyo ari byo byose biganisha ku gusenya cyangwa gutsinda Israel bizatuma natwe twinjira mu ntambara. Turi ku ruhande rwa Israel.”
Mu bundi butumwa Gen. Muhoozi yasobanuye ko bari ku ruhande rwa Israel kuko ari abakirisitu cyane ko ngo bacunguwe na Yesu Kirisitu ushobora kubabarira ibyaha, yibutsa ko na Bibiliya igaragaza ko Israel ari igihugu cyahawe umugisha.
Gen. Muhoozi ati “Twashoboraga kuba twafashe Tehran mu masaha 72 tutanarashe, ariko ntabwo bajya bumva umwirabura. Kuki warasa ku baturage bagushyigikiye?”
Gen. Muhoozi yakunze kugaragaza uburyo akunda Israel, kuko mu kwezi gushize na bwo yavuze ko Uganda igiye kubaka ikibumbano mu guha icyubahiro Col. Yonatan Netanyahu, kikazubakwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe.
Mu 1976 Col. Yonatan Netanyahu ni we wayoboye igikorwa gihambaye cyo kubohoza Abayahudi 100 bari bashimutiwe muri Uganda, icyakora nubwo bacyuwe we yararashwe, arapfa. Byabaye ku butegetsi bwa Idi Amin.
Gen Muhoozi yavuze ko iki gikorwa kizaba ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati ya Uganda na Israel.
Intambara Israel ihanganyemo na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Imaze kugwamo abarenga 3.200 barimo abasivile bagera kuri 1.400. Yaguyemo n’abayobozi batandukanye barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi bakuru ba Iran.
