BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Gen Muhoozi yasabye M23 kumvira Uhuru na Perezida Kagame

Gen Muhoozi yasabye M23 kumvira Uhuru na Perezida Kagame

admin
Last updated: November 20, 2022 10:24 am
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yasabye inyeshyamba za M23 kumvira ubusabe bwa Uhuru Kenyatta na Perezida Paul Kagame zigasubra inyuma mu duce zimaze kwigarurira.

Gen Muhoozi Kainerugaba

Gen Muhoozi Kainerugaba asabye ibi nyuma y’iminsi mike hasohotse itangazo, rivuga ko Uhuru Kenyatta, yaganiriye na Perezida Paul Kagame, amwemerera ko azasaba M23 gusubira inyuma.

Ati “Numvise ko bakuru bange, Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, na “Marume” Nyakubahwa Paul Kagame, basabye M23 gusubira inyuma mu duce iheruka gufata. Ndemeranya “nabantegeka”. Abavandimwe bacu bo muri M23 bagomba guhita bubahiriza amagambo ya bakuru bacu! Mureke dukemura iyi ntambara!”

Abo hakurya muri Congo, mu bihugu bakunze gushyira mu majwi ko bifasha inyeshyamba za M23.

Gen Muhoozi Kainerugaba mu bundi butumwa yiyamye abavuga nabi inyeshyamba za M23, n’abibwira ko bashobora kurwana na zo bakazitsinda.

Ati “Nta we ukwiriye gukoba abavandimwe bacu bo muri M23, numvise abantu bamwe bavuga ngo bashobora kubatsinda umunsi umwe? Okay. Ibyo ni byo Obote (yari Perezida wa Uganda, ubwo Museveni yatangizaga intambara) yakundaga kuvuga kuri NRA (wari umutwe w’inyeshyamba za Museveni, nyuma riba ishyaka) muri Luweero.”

Yakomeje agira ati “Nitubumvisha ko basubira inyuma ku neza y’amahoro, bazabikora kubera ko ni abafatanyabikorwa bizewe mu kuzana amahoro muri Congo.”

 

Ni ibiki Perezida Kagame yemereye Uhuru Kenyatta?

Itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo, 2022 rivuga ko Uhuru Kenyatta uretse kuba yaragiye muri Congo nk’umuhuza mu bibazo byaho ndetse agasura abahunze ingo zabo, kuri telefoni yanavuganye na Perezida Paul Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonia Guterres, na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Iryo tangazo rivuga ko Kenyatta yabwiye Perezida Paul Kagame ibyo yiboneye ku mibereho y’abantu bavuye mu byabo.

Riti “Bombi bemeranyijwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’abakuriye ingabo mu bihugu bya EAC, by’umwihariko kuba ingabo z’akarere zahita zifata uduce twigaruriwe na M23 muri Kivu ya Ruguru, mu rwego rwo kwizeza abaturage amahoro, n’ituze muri utwo duce.”

Iryo tangazo kandi rivuga ko Uhuru Kenyatta, na Perezida Paul Kagame bumvikanye ko imirwano yahita ihagarara, ndetse Perezida Paul Kagame yiyemeza gufasha umuhuza kuba yakumvisha inyeshyamba za M23 zigahagarika imirwano, ndetse zigasubira inyuma mu turere dushya zafashe, nk’uko byumvikanyweho n’abakuru b’ibisiirkare by’akarere mu nama yabereye i Bujumbura.

Muri iri tangazo kandi, harimo kuba Perezida Evariste Ndayishimiye na Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa baragaragarije umuhuza ko yasaba Umuryango w’Abibumbye ugafasha mu icyurwa ry’impunzi z’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda no muri Uganda.

Perezida Evariste Ndayishimiye na Felix Tshisekedi biyemeje kuzitabira ibiganiro by’i Luanda muri Angola biteganyijwe “mu cyumweru kigiye kuza” (ntabwo havuzwe itariki).

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • karake says:
    November 20, 2022 at 1:42 pm

    Ikibabaje nuko intambara zibera muli Afrika hafi ya zose ziba ari Civil Wars (abenegihugu birwanira): DRC,Ethiopia,South Sudan,Burundi,Tchad,Ivory Coast,Central Africa Republic,Gabon,Congo,Uganda,etc… Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

    Reply
  • Pingback: Gen Muhoozi yongeye gukangaranya abakoresha Twitter – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

Umuhanga mu buhanzi bw’imideri, Moses Turahirwa wanashinze inzu y’imideri ya Moshions izwiho…

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

2 Min Read
Mu mahanga

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?