Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yakiriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo giherereye Kimihurura, itsinda ry’abasirikare n’abanyeshuri bo muri Sri Lanka bari mu ruzinduko rw’amasomo mu Rwanda.
Iri tsinda riturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka, rikaba riyobowe na Brig Gen Nalida Dissanayeke. Uru ruzinduko abarimo biteganyijwe ko ruzaba kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2025.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Gen. Muganga yashimangiye ko umubano hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Sri Lanka ukomeje gutera imbere. Yavuze ko ibi bihugu bifitanye ubufatanye bushingiye ku ndangagaciro bihuriyeho, icyubahiro hagati y’impande zombi n’ubushake bwo guteza imbere uburezi n’iterambere mu bya gisirikare.
Brig Gen. Nalida Dissanayeke, uhagarariye iri tsinda, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku buryo babakiriye no kuborohereza mu bikorwa bitandukanye basuye. Yagaragaje ko bakuyemo isomo rikomeye ku mikorere y’inzego z’igihugu n’iza gisirikare.
Iyi nama yaranzwe no gusangira ibitekerezo, guhugurana no guhana impano, nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza n’ubufatanye burambye hagati ya RDF n’igisirikare cya Sri Lanka.