BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

sam
Last updated: May 29, 2025 8:57 am
sam
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo bo muri Afurika iri kubera muri Kenya kuva ku wa 29 Gicurasi 2025.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, yitabiriwe n’abagaba bakuru bo mu bihugu 38 ndetse n’abasirikare bakuru bayobora ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika.

Perezida Ruto yagaragaje iyi nama ari ikimenyetso cy’ubushake ibihugu bya Afurika bifite bwo kwifatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye mu rwego rw’umutekano.

Ati “Iyo igihugu cyangwa akarere bicitse intege, ingaruka zambukiranya imipaka, bigahungabanya imibereho, ubukungu ndetse n’ubundi buryo bw’iterambere. Umutekano nyakuri muri Afurika ukwiye kuba mu migambi y’umugabane kandi ukagerwaho binyuze mu bufatanye.”

Umuyobozi w’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika, Gen Michael Langley yagaragaje ko umuco w’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibangamiye umutekano ukwiye gukomeza.

Ati “Ni ngombwa gukomeza uwo muco, hagashimangirwa akamaro ka gahunda iyobowe na Afurika yo guhangana n’ibibangamiye umutekano bihuriweho.”

Inama y’abagaba bakuru b’ingabo zo muri Afurika yatangijwe na Amerika mu 2017. Ni ubwa kabiri ibereye kuri uyu mugabane kuko iya mbere yabereye muri Botswana muri Kamena 2024.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?