BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Joaquim Mangrasse yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Gen Joaquim Mangrasse yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

admin
Last updated: September 14, 2022 7:04 am
admin
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu gace ka Mocimbao da Praia mu bikorwa byo guhangana n’ibyihebe.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse ari kumwe n’ukuriye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito

Urugendo rwe rwo ku wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yashimye akazi ingabo zakoze mu gihe cy’umwaka ugiye gushira zigarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.

Yishimiye ubufatanye buri hagati y’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, aho uko gufatanya byatumye abaturage ibihumbi basubira mu ngo n’imitungo yabo bari bataye kubera intambara.

Mu mihano yo kurahiza Perezida wa Kenya, William Ruto, Perezida Paul Kagame wageze i Nairobi ku wa Mbere, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we wari muri Kenya.

Perezida Paul Kagame ubwo yagiranaga ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique I Nairobi

Kuri Twitter ya Village Urugwiro, banditse ko “Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku gukomeza ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Mozambique.”

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, aho zagiye muri iki gihugu nyuma y’uko Mozambique yatse umusada u Rwanda wo kwirukana ibyihebe byari byarigize ndanze muri iyi ntara ya Cabo Delgado.

Ku ikubitiro hakaba haroherejwe abasirikare n’abapolisi basaga 1000, aho bagiye biyongera.

Admiral Joaquim Mangrasse yashimye akazi ingabo z’u Rwanda zakoze muri Mozambique

IVOMO: MoD Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?