BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda arembeye mu Bitaro by’i Nairobi

Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda arembeye mu Bitaro by’i Nairobi

admin
Last updated: August 15, 2022 10:56 am
admin
Share
SHARE

Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda arembeye mu Bitaro by’i Nairobi, mu mpera z’iki Cyumweru havuzwe inkuru y’uko yapfuye itangajwe n’abiyitiriye Twitter y’Ubuvugizi bw’ingabo za kiriya gihugu.

Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda

Amakuru urubuga PlusNews rwo muri Uganda rufite, ni uko Gen Tumwine yajyanywe kwa Muganga mu bitaro by’i Nairobi arembye cyane, indege yamutwaye ku wa Kane.

Abiyitiriye Twitter y’Ubuvugizi bw’igisirikare cya Uganda, UPDF bavuze ko Gen Tumwine yaguye mu Bitaro Aga Khan i Nairobi.

Ubuvugizi bw’igisirikare cya Uganda bwamaganye ariya makuru bunenga abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bashobora kubika umuntu uriho.

Kuri Twitter banditse ngo “Niba iterambere bivuga uburozi nakomeza kuba umuntu usanzwe (udateye imbere). Mu muryango ufite amahame, nta muntu wifuriza undi gupfa. Ariko abantu bamwe bararengera bakavuga ko umuntu muzima yapfuye. Biteye isoni.”

Amakuru avuga ko Gen Tumwine arwaye Cancer. Ankunda Barbara Kakama umwe mu bo mu muryango we, na we yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirengagiza ibivugwa ntibabihe agaciro kuko Gen Tumwine ari muzima.

Gen Elly Tumwine ni umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bakomeye cyane ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, uyu mugabo ufite imyaka 68 yinjiye mu gisirikare mu myaka ya 1984 ndetse arwana urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi binyuze mu nyeshyamba za National Resistance Army (NRA), yabaye Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • mahame says:
    August 15, 2022 at 12:35 pm

    CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buli mwaka.Cyane cyane Cancer y’Ibihaha,iy’amara,iy’ibere n’iya prostate.Amaherezo azaba ayahe?Ijambo ry’imana risobanura neza ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petereo wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13,indwara zose ndetse n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Gusa iyo si ya paradizo izaturwa gusa n’abantu bashaka imana cyane ntibibere gusa mu gushaka iby’isi n’ubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye.It is a matter of time.

    Reply
  • mahame says:
    August 15, 2022 at 12:35 pm

    CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buli mwaka.Cyane cyane Cancer y’Ibihaha,iy’amara,iy’ibere n’iya prostate.Amaherezo azaba ayahe?Ijambo ry’imana risobanura neza ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petereo wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13,indwara zose ndetse n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Gusa iyo si ya paradizo izaturwa gusa n’abantu bashaka imana cyane ntibibere gusa mu gushaka iby’isi n’ubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye.It is a matter of time.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?