General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 kubera uburwayi bukomeye.
Gen Bunyoni Yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu,ni ibyaha byaje kumuhama akatirwa igifungo cya burundu.
Icyakora, Bunyoni yakomeje guhakana ibyo byaha byose kuva yatabwa muri yombi.
nyuma y’uko impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zimusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zagaragaraje ko ashobora gupfa kubera uburwayi bwa Diabete yageze ku gipimo cyo hejuru,no guhungabana kw’ubuzima bwo mu mutwe,yagiye avurizwa mu mavuriro atandukanye harimo aya Gitega na Bujumbura biba iby’ubusa, bikaba byitezwe ko ashobora kujya kuvurirwa mu mahanga.
Andi makuru avuga ko Bunyoni yaba yarekuwe ku busabe bwa Leta ya Tanzania, by’umwihariko ishyaka Chama Cha Mapinduzi riyoboye igihugu.
Usibye gufungwa burundu, urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwanafatiriye imitungo yose yari afite.
Gen Bunyoni yafunguranwe n’abandi bantu babarirwa mu 10 kubera impamvu z’uburwayi.
