Umuryango w’Abibumbye wongeye kugaragaza ko abatuye mu gace ka Gaza bugarijwe n’inzara ikomeye, iri gutuma benshi babura ubuzima mu gihe cyo kujya gushaka ibyo kurya biturutse mu muvundo no kubirwanira.
Umwe mu bakozi b’uwo muryango ushinzwe gukwirakwiza ubufasha, Olga Cherevko, yavuze ko ibiri kubera muri Gaza biteye ubwoba kurenza uko abantu babitekereza cyane cyane ku kibazo cy’inzara ivuza ubuhuha muri ako gace.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RT, ubwo yavugaga ko na Loni ubwayo biyigora kugeza ubutabazi bw’ibanze muri Gaza kubera amategeko menshi Israel yashyize ku mipaka yo gufunga no kunaniza ubufasha bugiye muri Gaza.
Yagize ati “Imodoka zijyanye ubutabazi bizifata amasaha 18 kuva mu gace ka Deir al-Balah zijya muri Kerem Shalom, ahantu harimo urugendo rw’ibirometero 24 gusa. Dusabwa kunyura mu mihanda mibi, yuzuyemo abantu ndetse yangiritse ku buryo bitugora kugera aho tugiye.”
Akomeza avuga ko mu masezerano y’agahenge aheruka, yari akubiyemo ko Loni idakumirwa ndetse ko icyo gihe kujyana ubufasha byari byoroshye gusa ubu byongeye kuba bibi.
Yavuze kandi ko nibikomeza gutyo, ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ebyiri batuye muri Gaza buri mu kangaratete kuko abarenga 1,300 bamaze gupfa bari kugerageza kubona ibiryo.
Yagize ati “Ubuzima bw’abarenga miliyoni ebyiri buri mu kaga kubera ubugome ndengakamere bukomeje kugenda bwiyongera muri ako gace.”
Imibare ya Loni igaragaza ko guhera muri Mata 2025, abana barenga ibihumbi 20 basanganywe ibibazo by’imirire mibi, ndetse 16 bamaze kwicwa n’inzara.
Intambara yo muri Israel na Palestine yatangiye mu 2023 ubwo umutwe wa Hamas wigaruriye agace ka Gaza wateraga muri Israel ukica abarenga 1000 ndetse ugafata bugwate abarenga 200.
Israel yahise itera muri ako gace aho kugeza ubu imaze kwica abarenga ibihumbi 60.