BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gatsibo: Bafashwe barya ‘brochettes’ z’imbwa banaziha abandi

Gatsibo: Bafashwe barya ‘brochettes’ z’imbwa banaziha abandi

admin
Last updated: September 6, 2022 3:19 pm
admin
Share
SHARE

Abasore babiri bo mu Karere ka Gatsibo, bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakazigaburira abandi babeshya ko ari inyama z’ihene.

Abashumba babiri bafunzwe bazira kurya imbwa no kuyigaburira abandi

Aba basore ni  Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bafashwe barimo barya izo nyama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba basore ari abashumba b’inka mu ifamu y’ahitwa i Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bafashwe tariki ya 5 Nzeri 2022.

Kugira ngo bimenyekane ko ari inyama z’imbwa, byaturutse kuri bagenzi babo 2 baje basanga barimo kurya izo nyama, hanyuma babasaba ko babaha nabo bakaryaho.

Nyuma haje kuza umugabo uhagarariye ifamu iri hafi aho, ababaza izo nyama bari kurya aho bazikuye bamubeshya ko ari iz’ihene.

Haje kuvuka impaka hagati yabo, biza kuba ngombwa ko abasaba kumwereka uruhu rwayo.

Nyuma baje kuva ku izima berekana aho bakuye izo nyama bagiye mu ishyamba riri hafi aho, basanga ni imbwa babaze kuko babonye uruhu n’umutwe wayo.

SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abaturage bahise babafata babashyikiriza Polisi, nayo ibageza kuri RIB ikorera muri aka Karere ka Gatsibo.

Ati “Abaturage babashyikirije Polisi, ubu bagejejwe kuri RIB ngo babakoreho iperereza bababaze icyatumye babaga iyi mbwa”.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?