BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gatsibo: Bafashwe barya ‘brochettes’ z’imbwa banaziha abandi

Gatsibo: Bafashwe barya ‘brochettes’ z’imbwa banaziha abandi

admin
Last updated: September 6, 2022 3:19 pm
admin
Share
SHARE

Abasore babiri bo mu Karere ka Gatsibo, bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakazigaburira abandi babeshya ko ari inyama z’ihene.

Abashumba babiri bafunzwe bazira kurya imbwa no kuyigaburira abandi

Aba basore ni  Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bafashwe barimo barya izo nyama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba basore ari abashumba b’inka mu ifamu y’ahitwa i Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bafashwe tariki ya 5 Nzeri 2022.

Kugira ngo bimenyekane ko ari inyama z’imbwa, byaturutse kuri bagenzi babo 2 baje basanga barimo kurya izo nyama, hanyuma babasaba ko babaha nabo bakaryaho.

Nyuma haje kuza umugabo uhagarariye ifamu iri hafi aho, ababaza izo nyama bari kurya aho bazikuye bamubeshya ko ari iz’ihene.

Haje kuvuka impaka hagati yabo, biza kuba ngombwa ko abasaba kumwereka uruhu rwayo.

Nyuma baje kuva ku izima berekana aho bakuye izo nyama bagiye mu ishyamba riri hafi aho, basanga ni imbwa babaze kuko babonye uruhu n’umutwe wayo.

SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abaturage bahise babafata babashyikiriza Polisi, nayo ibageza kuri RIB ikorera muri aka Karere ka Gatsibo.

Ati “Abaturage babashyikirije Polisi, ubu bagejejwe kuri RIB ngo babakoreho iperereza bababaze icyatumye babaga iyi mbwa”.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?