BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Aug 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

sam
Last updated: August 14, 2025 11:22 am
sam
Share
SHARE

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe n’uruhare bagize mu kuvugurura ibiro by’Akagari nyuma yo kuyakusanya akanakoreshwa ubu bakaba babonera serivisi ahantu hasa neza kandi hatekanye.

Aba baturage bavuga ko babangamirwaga no kuba aho bahererwaga serivisi hatarasaga neza biyemeza kuhavugurura, bateranya umusanzu wabo wa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu batashye iyi nyubako ndetse batangira kuyiboneramo serivisi, bakaba bishimira iki gikorwa bigejejeho.

Mukamurigo Dorothee yagize ati: “Nishimiye kuba ninjira mu biro bisa bitya. Bitandukanye n’uko byari mbere aho twinjiraga ahantu hataduheshaga ishema. Igikomeye muri ibi ariko ni uko iyi nyubako kugirango ise gutya nabigizemo uruhare.”

Karangwa Samuel na we yagize ati: “Yaba njye na bagenzi banjye twishimira uruhare rwacu mu kwisanira ibiro by’Akagari. Ni inama yavuye mu bitekerezo by’abaturage birangajwe imbere n’abaduhagarariye mu Midugudu, twemeranya ko hari icyo buri wese yatanga tugasana Akagari tudategereje igihe Leta izazira kubidukorera. Ni igikorwa cy’agaciro kuri twe rero.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushimira aba baturage umuhate bashyira mu kwishakamo ibisubizo.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yahamije ko gusana ibiro by’Akagari ka Nyagakombe biri mu bikorwa bishimira byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari irangiye.

Ati: “Ibikorwa dukora n’ubundi tubifatanya n’abafatanyabikorwa. Aha rero ho habaye umufatanyabikorwa wihariye witwa ‘umuturage’ aho abatuye kariya Kagari bishatsemo ubushobozi bikorera igikorwa twasabwaga kuzabakorera nk’ubuyobozi. Turabashimira cyane rero.”

Meya Gasana akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi abaturage bagizemo uruhare bitanga icyizere cyo kuramba kuko bagira uruhare no mu kubisigasira.

Ati: “Hari aho dutaha ibikorwa remezo biba byubatswe tugatanga ubutumwa bwo kubirinda ntibyangizwe. Ariko se ubu iriya nyubako yiyubakiwe n’umuturage akoze mu mufuka we ugira ngo yakwirirwa abwirizwa kuyirinda? Igikorwa nk’iki cyagizwemo uruhare n’abaturage kiba kirimo ibisubizo byinshi.”

Ubuyobozi bugaragaza ko mu kwimakaza imiyiborere myiza hazakomeza gahunda yo kwegera abaturage no kujya inama mu bikorwa bagezwaho byihutirwa kurusha ibindi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w"imyaka…

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9…

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rusizi: Inkuba yishe umugabo, umugore we ararokoka

1 Min Read
Mu Rwanda

Polisi yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi ubwo bageregezaga kuyirwanya

1 Min Read
Mu Rwanda

Kigali: Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibirimo gutobora inzu z’abaturage bakiba

2 Min Read
Mu Rwanda

Umugabo w’i Rusizi yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho arenzaho imyenda

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?