BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gasabo: Umupangayi arakekwa kwicisha ‘tournevis’ nyiri nzu

Gasabo: Umupangayi arakekwa kwicisha ‘tournevis’ nyiri nzu

admin
Last updated: August 29, 2022 3:59 pm
admin
Share
SHARE
Ndagijimana Felecien uri mu kigero cy’imyaka 30  arakekwa kwica Karangwa Moise uri mu kigero cy’imyaka 60, Uyu ukekwa yari asanzwe acumbitse (akodesha) kwa nyakwigendera nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.
Ibi byabaye ahagana saa tanu z’ijoro zo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, bibera mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gatare mu Karere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Mukantwari M.Sandrine ,yabwiye UMUSEKE ko umugabo ukekwa yari asanzwe afitanye Ibibazo na nyakwigendera ahanini bitewe n’uko atishyuraga icumbi.

Asobanurira umunyamakuru yagize ati“Amakimbirane yari ahari ni uko amaze igihe mu nzu atari kwishyura,yari yarasabwe kuva mu nzu,ntabikore. Akajya kunywa, akaza avuga nabi atongana ku manywa, arongera aragenda.

Atashye nimugoroba, ataha nabwo ari kuvuga yitotomba, kubera ko yari afite amarembo abakodesha abapangayi binjiriramo, nyiri nzu agira ngo wenda abandi (abakodesha) bamukingiranye, abyuka agiye kumukingurira, akimara gusohoka ahita amutera icyuma (tourne-vis) mu mutwe.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakemura ibibazo hatajemo amakimbirane.

Yagize ati” Abaturage ni uko bakwirinda amakimbirane, niba umuntu adafite ubushobozi bwo kuba yakwishyura inzu ntabwo agomba kuyigwatira cyangwa se kwanga kuyivamo, ikiza ni uko yakumvikana na nyiri nzu. Abaturage ni ukujya baganira, bakagerageza kugaragaza bibazo bafite aho kubyiherana, n’ubwiwe akagerageza kubyumva kugira ngo impande zose zibashe koroherana.”

Ukekwa yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kinyinya.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise utwarwa ku Bitaro bya Nyarugenge mu gihe utegerejwe ko gushyingurwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Lg says:
    August 29, 2022 at 7:08 pm

    Kutica imbwa byororora imisega ejo nibwo nasabaga ko hakwiye kubarurwa abantu bishwe muli uyu mwaka ngo babone ubukana burimo nkuwo yagombye kubanza mucyobo yo gapfa nabi

    Reply
  • Lg says:
    August 29, 2022 at 7:08 pm

    Kutica imbwa byororora imisega ejo nibwo nasabaga ko hakwiye kubarurwa abantu bishwe muli uyu mwaka ngo babone ubukana burimo nkuwo yagombye kubanza mucyobo yo gapfa nabi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?