BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gasabo: Umugabo yatemye umugore we ajya kwirega kuri Polisi

Gasabo: Umugabo yatemye umugore we ajya kwirega kuri Polisi

admin
Last updated: January 5, 2023 1:31 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo wo mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo arakekwaho kwica umugore we amutemye mu mutwe, ajya kwirega kuri Polisi.

Abaturage bari aho umugabo yatemaguye umugore we kugeza apfuye muri Jabana

Nzaramba Joseph w’imyaka 43 bivugwa ko we n’umugore we bapfuye amafara ibihumbi 15Frw.

Ibi byabaye saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 5 Mutarama 2023, mu mudugudu wa Gikingo, akagali ka Bweramvura mu murenge wa Jabana.

Uyu mugabo usanzwe ari umufundi ngo yatse umugore we agakapu karimo amafaranga undi arakamwima, aribwo yafataga umuhoro amutema mu mutwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bweramvura, Mukaruyange Athanasie yabwiye UMUSEKE ko uru rugo rwari rusanzwemo amakimbirane, kuko bari baratandukanye ariko nyuma baza gusubirana mu ibanga umugabo abeshya umugore ko yahindutse.

Ati “Byabaye ahagana saa cyenda z’ijoro mu mudugudu wa Gikingo, ni urugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane kuko byari byaranabaye umugore arega umugabo kuri RIB baramuhamagaza, nyuma aza kubura aragenda nyuma yaje kugaruka asaba umugore imbabazi, avuga ko yabaye umurokore yakijijwe ndetse yabiterwaga n’inzoga, barasubirana.”

Yakomeje agira ati “Abana batubwiye ko bapfuye ibihumbi 15 Frw, kubera agashakoshi yatse umugore karimo ayo mafaranga aribyo byatumye amwica amutemye imihoro myinshi nk’icumi mu mutwe no mu misaya.”

Nyakwigendera Mukeshimana Pelagie yari afite imyaka 39, bari barabanye mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba bari bafitanye abana batanu umukuru w’imyaka 12 naho umuto afite imyaka ibiri.

Mukaruyange Athanasie uyobora aka kagari kwa Bweramvura yasabye abantu kubana neza mu miryango birinda amakimbirane, aho batumvikana bakegera ubuyobozi bukabafasha ndetse bakaba batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko aho kugirango umwe avutse undi ubuzima.

Ubwo uyu mugabo yari amaze gutema umugore we muri iryo joro, abana batabaje abaturanyi bahita batangira kumushakisha, ariko baza gusanga yagiye kwirega kuri Polisi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • agaciro peace says:
    January 5, 2023 at 4:14 pm

    Ngo yari yarakijijwe??? Ariko ubwicanyi buzava mu mitwe y’abanyarwanda bigenze gute koko? Umuntu akavutsa undi ubuzima kubera amafaranga 15k koko?!!

    Reply
  • Iradukunda Eram says:
    January 5, 2023 at 4:14 pm

    Hagati y’Imyaka 40-50 banza biba bitoroshye! Uriya wishe mushiki we nawe simbonye afite 45? None nuyu afite 43!!!

    Reply
  • G Albert says:
    January 5, 2023 at 9:39 pm

    Njyewe mbona urwanda rwakongera ibihano kumwicanyi hamwe numujura pe! kuko ibyaha byo kwica no kwiba mbona aribyo birimbere mu Rwanda abantu barenga 2 bapfa bishwe cg bibwe kumunsi 1, nukuri itegeko rirengera umujura numwicanyi risuzumwe rihindundwe pe! Murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?