Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo yafashe umugabo w’imyaka 38 n’umugore we ufite imyaka 34 bakoraga inzoga za liqueur zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bakekwaho batawe muri yombi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ku wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije ya makuru avuga ko basanganywe amacupa arimo inzoga za liqueur 624, litiro 20 zari mu kidomoro bakoragamo inzoga.
Agira ati: “Umugore yabonye umugabo amaze gufatwa yari ari kumwe n’umwana mu nzu ahita afatisha umuriro Supanet n’uburiri bitangira kwaka agamije kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye kuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z’umuriro urazima.”
Akomeza avuga ati: “Mu nzu hasanzwemo amacupa arimo inzoga ya Liquor, amacupa 624, Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga, ubwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga One Sip Gin.”
Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko inkongi yatumye hari ibyangjrika harimo inzu yangiritse, n’ibintu bifite agaciro ka 2 500 000Frw. Ibyangirikiye mu nzu bifite agaciro ka 5 820 000Frw.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Bumbogo ngo bashyikirizwe RIB mu gihe iperereza rigikomeje.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage kandi ko batazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.
Abaturage bibutswa gutanga amakuru ku bantu bakora ibinyuranye n’amategeko bagafatwa bagahanwa. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire, avuga ko ibyaha nk’ibi bihanwa n’amategeko cyane ko ngo usanga harimo n’ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw’abaturage.