Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero, yafatiye mu cyuho abagabo batatu batetse kanyanga.
Aba bantu batawe murinyombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2025,
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yambwiye UKWELITIMES ko aba bantu bafashwe bamaze guhisha litiro 18 za kanyanga banafatanwa kandi ibikoresho bifashishaga mu guteka iyo kanyanga.
Yongeyeho ko abafashwe barimo Hakizimana Christophe w’imyaka 22 akaba ari nawe nyir’urugo bafatiwemo n’uwitwa Dufitumukiza Jacques w’imyaka 19 na Niyonsenga Bosco ufite imyaka 22.
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage cyane ko bari basanzwe bateka kanyanga.
Bivugwa kuwa 03 Nyakanga 2025 nabwo aba bantu bari batetse kanyanga inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka nabwo muri urwo rugo hafatirwa Litiro 10,
Kugeza ubu aba bantu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero kugira ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe Ubugenzacyaha.
Polisi yemeza ko imirenge yo mu Karere ka Gasabo irimo Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga,Bumbogo ikunze kugaragaramo abaturage bateka kanyanga n’ibindi biyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuzirange iboneraho kuburira abaturage cyane cyane abatuye muri utu duce kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.
Ibiyobyabwenge mu Rwanda ntibyihanganirwa cyane ko hari n’itegeko rihana ababyishoramo.