BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

sam
Last updated: July 9, 2025 12:11 pm
sam
Share
SHARE

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero, yafatiye mu cyuho abagabo batatu batetse kanyanga.

Aba bantu batawe murinyombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2025,

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yambwiye UKWELITIMES ko aba bantu bafashwe bamaze guhisha litiro 18 za kanyanga banafatanwa kandi ibikoresho bifashishaga mu guteka iyo kanyanga.

Yongeyeho ko abafashwe barimo Hakizimana Christophe w’imyaka 22 akaba ari nawe nyir’urugo bafatiwemo n’uwitwa Dufitumukiza Jacques w’imyaka 19 na Niyonsenga Bosco ufite imyaka 22.

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage cyane ko bari basanzwe bateka kanyanga.

Bivugwa kuwa 03 Nyakanga 2025 nabwo aba bantu bari batetse kanyanga inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka nabwo muri urwo rugo hafatirwa Litiro 10,

Kugeza ubu aba bantu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero kugira ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe Ubugenzacyaha.

Polisi yemeza ko imirenge yo mu Karere ka Gasabo irimo Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga,Bumbogo ikunze kugaragaramo abaturage bateka kanyanga n’ibindi biyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuzirange iboneraho kuburira abaturage cyane cyane abatuye muri utu duce kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.

Ibiyobyabwenge mu Rwanda ntibyihanganirwa cyane ko hari n’itegeko rihana ababyishoramo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Kamonyi: Umugore n’umukobwa we w’imyaka 14 batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi

1 Min Read
Ubutabera

Urukiko rwasabye ko urubanza ruregwamo Ingabire Victoire rusubikwa.

2 Min Read
Ubutabera

Bishop Gafaranga agiye kujuririra iminsi 30 y’agateganyo

1 Min Read
Ubutabera

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?