BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Gakenke: Uwibye ingurube yayikorejwe ku manywa y’ihangu

Gakenke: Uwibye ingurube yayikorejwe ku manywa y’ihangu

admin
Last updated: November 8, 2022 10:04 am
admin
Share
SHARE

Uwiragiye Emmanuel  w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke arakekekwaho   kwiba no kwica ingurube akayijyana  kuyigurisha. Abaturage bayimwikoreje bamushyikiriza ubuyobozi.

Uyu ukekwa yayikorejwe ajyanwa ku Murenge mbere yo kujyanwa kuri RIB

Uyu mugabo usanzwe uvugwaho ubugizi wa nabi bwo kwiba amatungo yafashwe mu ijoro ryo kuwa 7 Ugushyingo 2022,  yibye ingurube mu Murenge wa Kamubuga  bucyeye afatirwa mu Murenge Nemba .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuguruga,Kabera Jean Paul, yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage yafashwe n’abaturage bari bamucyetse.

Yagize ati”Mu ijoro ry’ejo nibwo umuturage yibye ingurube mu Murenge wa Kamubuga ariko yari asanzwe atuye  mu Murenge wa Kivuguruga.Bamufatira mu Murenge wa Nemba, ayijyana agiye kuyigurisha, ntabwo tuzi aho yari agiye kuyigurisha ariko yari ayitwaye yamaze no kuyica.”  

Yakomeje agira ati”Yari yayishyize mu mufuka,ayitwaye kuri moto abonye abantu bamucyeka arayijugunya hasi we ava kuri moto, yo irakomeza iragenda.”

Uyu muyobozi avuga impamvu abaturage bayimwikoreje yagize ati”Uburyo bwo kuyimwikoreza nta yindi mpamvu  kuko bashatse kumujyana Kamubuga nubwo ariho yari yibye yayibye bumva bamuzana hano muri kivuruga kuko twari dusanzwe tumufiteho amakuru y’ubujura.”

Icyakora  ngo nta muturage wamusagariye ngo amuhohotere, ndetse hari kurebwa ubundi buryo ajyanwa ku nzego z’ubuyobozi atikorejwe iyo ingurube.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kivuruga,yavuze ko uyu wakekwaho ubu bujura yajyanywe gukurikiranywa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha sitation ya Gakenke.

Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura kandi bakicungira umutekano

Yagize ati”Ubutumwa ku baturage ni ukubabwira ko nta byacitse bihari,twizeye inzego z’ubutabera bwo muri iki gihugu ko bari bukomeze bakamukurikirana, ubundi tugakomeza kwicungira umutekano niba hari n’undi w’umujura tubashe kumufata dufatanye n’inzego z’irondo.”

Amakuru avuga ko muri uwo Murenge hari irindi tsinda ry’abajura bakoranaga ariko ko nabo bagitangwaho amakuru  nabo bazadatwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Patrick ,buyoga rulindo says:
    November 8, 2022 at 1:04 pm

    Murabe mwumva akanyu kashobotse pe

    Reply
  • Nikwib says:
    November 20, 2022 at 8:57 pm

    nabandi mwumvireho

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

RDF yashimiye abasirikare batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?