BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gakenke: Uwagiye kwiha akabyizi ku mugore w’abandi yahuye n’uruva gusenya

Gakenke: Uwagiye kwiha akabyizi ku mugore w’abandi yahuye n’uruva gusenya

admin
Last updated: January 8, 2023 9:21 am
admin
Share
SHARE

Umugabo witwa Kanani Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Gikingo, Akagari ka Bushoka mu Murenge wa Ruli yaguwe gitumo na nyirurugo witwa Dukundane Jean Nepomuscene ari kumusambanyiriza umugore barwana inkundura, byavuyemo bose kujya mu bitaro.


Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2022, ubwo nyirurugo yasangaga umugore we witwa Mutuyimana Jeannette ari gusambana na Kanani, iwe mu cyumba.

Nyirurugo yatemye umusambane mu mutwe, ku rutugu no ku itako ry’iburyo, atema n’umugore we mu mugongo amuca n’urutoki rw’agahera ku kiganza cy’ibumoso.

Muri iyi mirwano yahoshejwe n’abaturanyi, nyirurugo nawe yakomeretse ku kuboko ubwo aba bombi barwaniraga umuhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko bagundaguranye bakoresheje ibikoresho gakondo.

Ati “Uwo mugabo rero yakomerekeyemo n’umugore we ndetse na nyirurugo yakomeretse byoroheje, ubu bose bagejejwe ku bitaro bya Ruli.”

Gitifu Hakizimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kuko byagaragaye ko abafashwe basambana bari basanzwe babikorana.

Avuga ko muri iki gitondo bakoranye inama n’abaturage basabwa kwirinda ingeso mbi z’ubusambanyi kuko zisenya ingo.

Abaturage basabwe kandi kwirinda kwihanira ahubwo bakegera ubuyobozi bugakemura amakimbirane ku neza.

Ubu bose uko ari batatu bari ku bitaro bya Ruli ariko nyirurugo yari asanzwe afite dosiye muri RIB nyuma yo kuvurwa Ubugenzacyaha buzakora akazi kabwo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
13 Comments
  • lg says:
    January 8, 2023 at 10:27 am

    Nahose abo basambana bo nta Dossier bakorerwa kandi alibo ba nyirabayazana reka mbabaze umugabo wasanga umuntu mucyumba aryamanye numugore we yabigenza ate! mumbwire

    Reply
    • Rwaka says:
      January 8, 2023 at 12:08 pm

      Ig nawe urabaza nka Mwarimu?none se umu RIB-Jeneral-Gitifu cg Guverineri bo basanze mu gitanda cyabo haryamyemo Rwabwiga bo babigenza bate?umugabo arigira yakwibura agapfa.n’ubundi uje kuryama iwawe aba yakwishe icyo gihe mwapfana naho ibyo bigira ngo amategeko Itegeko ritabujije ibyo kuba n’ubundi ntacyo riba rikumariye.gusa jyewe nakwibanda ku mugore wamuzanye ntasize n’umugabo bombi bakajyana nkazasigara nisobanura

      Reply
  • Jado says:
    January 8, 2023 at 10:40 am

    Uwo mugabo ararengana RIB nimujya guca urubanza cg se gukorera iperereza mujye mubanza mwishyire mu mwanya wumuntu,ninde mugabo wasanga ingegera nkiyo imubereye mu rugo irimo kurutoba akayihorera!nibura iyo ajyana niyo ndaya ye ahandi ariko ntayisambanyirize mu rugo rwumugabo,wafatira umujura mu cyuho ukamwihorera,ngo kuki yihanira,agahwa kari kuwundi karahandurika koko!

    Reply
    • agaciro peace says:
      January 8, 2023 at 12:59 pm

      @jado: Niki kikubwira ko nyirurugo atariwe ‘urutoba’ ahubwo, imyitwarire ye ikaba ariyo mvano yo kujya kuzana abunganizi? hhhh

      Reply
  • agaciro peace says:
    January 8, 2023 at 12:40 pm

    Nge ndi mu bemera ko nyirabayazana w’ako kavuyo kose aba ari uwo mugore. Abandi ubwo namwe mufite uko mubibona.

    Reply
  • Pacifique says:
    January 8, 2023 at 1:46 pm

    Nyirabayazana ni umugabo,muri uwo museso yari yaraye he? Kuzana undi mugabo mu rugo ni uko yari yamaze kubona ko nyirarwo ntacyo ari kumufasha,umuntu akuka amaze kumirwa

    Reply
    • ukuri says:
      January 8, 2023 at 2:30 pm

      wanaga umugabo yari yaraye kukazi se yagiye kushakisha ngo urwo rugo

      Reply
      • NIYITEGEKA Gerard says:
        January 8, 2023 at 9:07 pm

        Uwo mugore niwe kabitera akanirwe uru mukwiye

        Reply
  • Cyprien says:
    January 8, 2023 at 1:49 pm

    Uriya mugore yakoze ikosa ryo kuzana umugabo murugo rwundi mugabo ndabona ariwe nyirabayazana

    Reply
  • Kayitare says:
    January 8, 2023 at 2:36 pm

    Uyu mugabo nuyu wumusambane bose bafite ikosa nuyumugore nuko,bose bazakurikiranwe ese mbaze RIB nta tegeko rihana abasambanyi bafatiwe mucyuho hano murwanda?umugore utanyuzwe numugabo we ntiyakwzanyundi murugo ahubwo nkabashkanye bakicarana bakaganira ikitagenda neza mugutera akabariro ubundi bagahindura umuvuno ibintu bikagenda nez

    Reply
  • eric says:
    January 8, 2023 at 2:44 pm

    cyakora uriyamugore akatirwe nkumwicanyi naho uriyamugabo wajekumusambanya akatirwe nkuwiyahuye akarusimbuka

    Reply
  • Emmanuel Hagenimana says:
    January 9, 2023 at 2:13 pm

    Ababantu sinziyuko uyumunsi bazawibagirwa umunsi bazaba bagihumeka

    Reply
  • Anonymous says:
    January 9, 2023 at 6:32 pm

    Njyewe
    Uwo
    Nyirurugo
    Ni
    Data wacu
    Nubwo
    Rib
    Ivugako
    Yarasangamwe dosiye
    Nubundi
    Umugore
    Yari
    Yaramunaniye
    Yarigize indaya none
    Ageze aho yinjiza undi mugabo munzu
    Gus birababaje!!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?